Uyu muhanzi mu myaka yashize yari yaciye amarenga agaragaza ko yahinduye idini akagana muri Islam, ibintu byari byatunguye abakunzi b’umuziki we ndetse n’abamukurikiranira hafi.
Mu butumwa aherutse gushyira ku rubuga rwa Snapchat, Omah Lay yongeye gutangaza indi nkuru nshya, aho yagaragaje ko yongeye gusubira ku gusoma no kwiyegereza Bibiliya, nubwo yemeye ko yigeze kwishimira gusoma kolowani (Quran).
Yagize ati: “Nasubiye kuri Bibiliya. Nishimiye gusoma kolowani (Quran), ariko numva ndi hafi cyane n’ibiri muri Bibiliya.”
Aya magambo yasobanuwe na benshi nk’ikimenyetso cy’uko uyu muhanzi yasubiye mu idini yakuriyemo rya Gikiristo, aho avuga ko yumva arushijeho kwiyumvamo no guhuza n’inyigisho zaryo.
Nubwo atatangaje byinshi birambuye kuri izi mpinduka, ubu butumwa bwe bwatumye benshi mu bafana be batangira kwibaza ku myizerere ye, bamwe bamushyigikira mu cyemezo yafashe, abandi bagaragaza amatsiko ku mpamvu nyamukuru zabimuteye.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
