Guhuza gutunganya umuziki no kuririmba biracyagoranye mu Rwanda - Prince Kiiizz

Guhuza gutunganya umuziki no kuririmba biracyagoranye mu Rwanda - Prince Kiiizz

 Mar 27, 2026 - 20:48

Umwe mu bagezweho mu gutunganya umuziki mu Rwanda, Prince Kiiizz yatangaje ko kuri ubu bitoroshye na gato ko umuntu yakora icyarimwe akazi ko gutunganya umuziki no kuririmba, bitewe n’uko bisaba imbaraga nyinshi kandi bigoye kubibangikanya.

Ibi yabitangaje mu kiganiro 'The KISS FM Breakfast' kuri Radio Kiss FM, aho yavuze ko nubwo ibyo bintu byombi ari byo bakora buri munsi, kubihuza bikomeje kugorana mu buryo bugaragara.

Prince Kizz yasobanuye ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma bikigorana mu Rwanda ari uko abantu batarabyumva neza cyangwa ngo babyakire nk’umwuga ushobora gukorwa icyarimwe.

Yagize ati: "Ku muntu ukora akazi ko gutunganya umuziki, kuririmba si ibintu wakora nk’umwuga uhoraho, ahubwo ubikora igihe ubonye umwanya gusa."

Nubwo umuhanzi ashobora kutagira andi mahitamo igihe yamaze kwinjira mu muziki, Kizz avuga ko guhuza ubuhanzi bwo kuririmba no gutunganya umuziki bisaba imbaraga nyinshi kandi bikaba bidahura ku nyungu z’amafaranga.

Yagaragaje ko amafaranga ava mu kuririmba akiri make cyane ugereranyije n’ava mu gutunganya umuziki, bigatuma benshi bahitamo kwibanda ku gice kimwe kurusha ikindi.

Prince Kizz yongeye kugaragaza zimwe mu mbogamizi abahanzi nyarwanda bagihura na zo, cyane cyane mu kugerageza kubangikanya akazi ko kuririmba n’ako gutunganya umuziki icyarimwe.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien