Yatangiye urugendo rwo gufasha abahanzi no kubareberera inyungu (management) mu mwaka wa 2021, aho yakoranaga na Bagenzi Bernard muri label ya 'Incredible Music', icyo gihe yabarizwagamo abahanzi batandukanye barimo Kevin Kade, Davis D n'abandi.
Mu Ugushyingo 2022, nibwo yaje gusezera muri iyi label bitewe n'uko hari ibyo batumvikanagaho ku mikorere, ayisohokanamo na Kevin Kade batangira gukorana.
Nise yaje gutangiza label ye yise 'Blaqwave INC' ireberera inyungu umuhanzi Diez Dolla uri mu bagezweho muri iyi minsi, ndetse ikaba ikorana na Kevin Kade na Calvin Mbanda.
Si abahanzi gusa iyi label ireberera inyungu, kuko bafite n'itsinda ryitwa 'The Vortex Deejays' ry'umuhungu n'umukobwa bakora umwuga wo kuvanga imiziki.
Uretse kuba areberera inyungu aba bahanzi binyuze muri iyi label ya 'Blaqwave INC', Nise ni n'umwe mu bategura ibitaramo, akaba ikindi mu byo amaze kubakamo izina.
Kimwe mu bitaramo bikomeye amaze kugira uruhare runini mu itegurwa ryabyo, harimo iserukiramu rikomeye rya 'Siga Fest' riherutse kumara iminsi itatu ribera mu Karere ka Huye kuva tariki 19-21 Werurwe 2026.
Iri ni iserukiramuco ryitabiriwe n'abandi bahanzi bakomeye barimo Junior Rumaga wazanye igitekerezo, Element, Christopher, Diez Dolla, Bwiza, Juno Kizigenza, Masamba Intore, Riderman, Jules Sentore, Mani Martin n'abandi.
Hari kandi igitaramo cya Kevin Kade kiswe 'The Last Night' cyabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2026 mu mbuga ya Kigali Convention Center.
Iki ni kimwe mu bitaramo bikomeye byabaye mu 2025, aho cyagaragayemo abahanzi batandukanye bakomeye bo mu Rwanda ndetse na Alikiba wo muri Tanzania.
Nise avuga ko afite gahunda yo gukomeza gutegura ibindi bitaramo bikomeye binyuze muri Blaqwave INC na Siga Art Rwanda Ltd.
Ni umwe mu bantu bashimwa na Kevin Kade cyane
Umuhanzi Kevin Kade ni umwe mu bakunze kumvikana ashima cyane Nise Jabo, ashimangira ko ari umuntu wamubaye hafi cyane mu rugendo rwe rwa muzika kuva yatandukana na Bagenzi Bernard.
Mu kiganiro Kevin Kade aherutse kugirana na Radio Rwanda mu Ukuboza 2025, yashimangiye ko akimara gutandukana na Bagenzi Bernard yashatse guhagarika umuziki burundu ndetse atangira no gushaka ibyangombwa byo kujya kwiga hanze iby'umuziki akabivamo.
Yavuze ko icyo gihe Nise yamubaye hafi aramuhumuriza, yongera kugaruka mu murongo wo gukora umuziki, bemera kongera gutangira bushya.
Ibi byaje byunganira ibyo yari yaravuze mu kiganiro yagiranye na 'Yago Tv Show' mu Ugushyingo 2024, aho yumvikanye amushimira cyane.
Yagize ati "Ndashimira Nise Jabo, twabanaga muri label imwe aravuga ati 'nuva hano turajyana...turakurikirana na n'uyu munsi niwe uba uri inyuma y'ibintu byange byose. Yanyizerereyemo, ndamushimira cyane, ni we muntu wenyine wambwiye ati 'wowe uzaba umuntu ukomeye'. N'uyu munsi turacyakorana."
Nise niwe washinze Blaqwave INC ireberera inyungu Diez Dolla
Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bakorana bya hafi

