Ni amashusho yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kuva mu mpera z'ukwezi gushize kwa Gashyantare 2026, aho hagaragaramo umugabo usa na The Ben yitwikiriye igitambaro mu mutwe.
Muri ayo mashusho, uwo mugabo yari ari kumwe n'umukobwa bari ahantu bitabiriye ibirori byo kumurika filime ubona ko bahuje urugwiro.
Akimara kujya hanze, abantu benshi batangiye gutera imijugujugu The Ben bavuga ko ari guca inyuma umugore we Pamella kandi ko ari ibintu bidakwiye.
Icyakora kuva icyo gihe, kugeza ubu The Ben yari ataragira icyo ayavugaho ngo yemeze ko ari we cyangwa abinyomoze.
Mu kiganiro yagiranye na 'Igihe Kulture', The Ben yavuze ko ari ibintu byateje impagagarara gusa ashimangiye ko uwo muntu atari we nk'uko abantu babikekaga ndetse ko n'umugore we Pamella nta kintu yigeze abivugaho, mu gihe benshi batekerezaga ko ashobora kuba yaramurakariye.
Ati "Nta kintu yigeze abivugaho (Pamella). Ntekereza ko yabibonye abona ko atari ngewe, ariko ku bw'amahirwe ntabwo yari nge, uretse ko ntabwo nibaza ko nakwisanga muri kiriya kintu."
N'ubwo The Ben nta kintu yari yarigeze abivugaho aya mashusho akijya hanze, gusa abakuriranira hafi sinema bari bamaze kubona ko abari muri ayo mashusho ari abakinnyi ba filime bo muri Nigeria, Michael Dappa na Sophia Chisom.
The Ben yateye utwatsi amashusho yamwitiriwe bivugwa ari guca inyuma Pamella

