Icyasabwa ngo  Loader aririmbe mu bitaramo

Icyasabwa ngo Loader aririmbe mu bitaramo

 Mar 28, 2026 - 11:47

Umuhanzi akaba n’umwe mu batunganya umuziki bagezweho mu Rwanda, Gisubizo Kelly uzwi nka Loader, yatangaje ko gutaramira mu bitaramo bikomeye atari ibintu byamworohera, bitewe n’imiterere y’ibihangano bye.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro 'The KISS Breakfast' kuri Radio Kiss FM, ubwo yabazwaga niba yakwemera gutaramira mu nyubako ya BK Arena.

Loader yasobanuye ko bigoye cyane kuba yabona indirimbo yaririmba, kuko nta ndirimbo nimwe yakoze ari wenyine ku buryo yayiririmba igatangira, ikanarangira.

Yavuze ko indirimbo ze hafi ya zose aba yarazikoranye n’abandi bahanzi, bityo ko kuziririmba ari wenyine byaba ikibazo.

Yagize ati: "Njyewe indirimbo zanjye mba mfite abandi bahanzi twazikoranye. Igishoboka ni uko banyemerera nkaziteranya, nkazikuramo imwe nkayiririmba, kuko byangora kuririmba igice cya buri muhanzi twakoranye."

Uyu muhanzi yavuze ko igisubizo cyonyine cyamufasha kujya ku rubyiniro, ari ugufata ibice bitandukanye by’indirimbo yakoze, akabihuza bikavamo indirimbo imwe, avuga ko aricyo gishoboka cyatuma ajya kuririmba ku rubyiniro.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien