Chance The Rapper uherutse gukora ibishitani umugore we yamubwije ukuri

Chance The Rapper uherutse gukora ibishitani umugore we yamubwije ukuri

 Apr 29, 2023 - 03:00

Nyuma y'iminsi mike umuraperi Chance The Rapper abyinnye mu buryo butavuzweho rumwe, umugore we yanze kuripfana.

Nyuma y’icyumweru umuraperi Chance The Rapper agaragaye abyinana bidakwiye n'undi mugore, umugore we, Kirsten Corley, yagiye kuri Instagram amubwiza ukuri.

Corley-Bennett yabwije umugabo ukuri, yifashishije igice cyo mu nyandiko ya Maya Angelou yise “Home,” kivuga uburyo abantu benshi batajya bakura mu mutwe.

Umugore wa Chance The Rapper yanze kuruma gihwa ku byo umugabo we yakoze[Getty Images]

Harimo amagambo agira ati: “Abantu benshi ntibakura. Biragoye cyane. Ikibaho ni uko abantu benshi bakura mu myaka. Ukwo ni ko kuri.”

Iyi nyandiko ya Angelou ikomeza igira iti:“Bubaha amakarita yabo ya banki, bakabona aho imodoka zabo zihagarara, bagira umuhate wo kubyara, ariko ntibakura. Ntabwo aribyo. Bakura mu myaka gusa. Ariko gukura biragora. Bisobanura ko wirengera umwanya ufata, ahantu uri. Ni ibintu bikomeye.”

Iyi nyandiko Corley, w’imyaka 29, yifashishije  isoza igira iti: “Kandi ugasamga bidusaba gukunda no guhomba, gutinyuka no gutsindwa.”

Corley iyi nyandiko yayiherekeresheje interuro igira iti: “Nizere ko umunsi umwe, twese tuzahitamo gukura.”

Uretse n’umugore we, na bamwe mu bafana bikomye uyu muraperi w’imyaka 30,  wakunzwe mu ndirimbo nka “Holy” , kubera gusunda n’umugore utari we, ubwo yari mu birori muri Carnival 2023 muri Jamaica. Yagaragaye kandi akubita uyu mugore udushyi two ku mabuno.

Chance The Rapper uherutse kubyinisha abagore bigatinda, umugore we yabifashe nko kutamenya ko akunze[Getty Images]

Icyakora, abandi bavuze ko kubyina muri buriya buryo, byari mu rwego rwo kwizihiza umuco kandi bakavuga ko ababibonye badakwiye kubikomeza.

Chance The Rapperyashakanye na Corley mu buryo bwemewe n’amategeko muri 2018 mbere yo gukora ibirori by’ubukwe bwiza mu 2019. Bamenyanye kuva 2003.

Bombi, basangiye abakobwa babiri: Kensli w’imyaka 7 na Marli w’imyaka 3.