Azawi yishongoye ku bahanzi bo mu kiragano cye muri Uganda

Azawi yishongoye ku bahanzi bo mu kiragano cye muri Uganda

 Mar 27, 2026 - 19:04

Umuhanzi wo muri Uganda, Azawi yavuze ko nta muhanzi wo mu kiragano cye muri iki gihe ushobora kumurusha gushyushya abantu no kwitwara neza haba mu ndirimbo cyangwa ku rubyiniro.

Azawi usanzwe akorera umuziki we mu nzu ifasha abahanzi yitwa 'Swangz Avenue', aho yawutangiye muri 2020, avuga ko umwihariko ari uguhora akora indirimbo zikunzwe kandi ko n’ubwinshi bw’ibihangano bye bimwongerera ubushobozi kurusha bagenzi be.

Ati: "Mu gihe cyanjye, uhereye igihe cya guma mu rugo, nta wundi muhanzi ushobora kunsinda ku rubyiniro. Indirimbo zanjye z’ibihe byose n’ibihangano byanjye si ibintu byoroshye gukora, ariko narabikoze. Nta wundi ushobora kugereranwa nanjye."

Yongeyeho ko afite ubushobozi n’ibihangano byo gutarama  mu gitaramo cyose wenyine kirangira, ibintu avuga ko bagenzi be benshi batabasha gukora.

Yahamije ko yiteguye guhangana n’abahanzi bose bavuga ko bashaka guhangana nawe, aho we avuga ko ari umukinnyi witeguye guhatana.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien