Jose Chameleone yavuze impamvu yasomeye Weasal ku rubyiniro

Jose Chameleone yavuze impamvu yasomeye Weasal ku rubyiniro

 Mar 1, 2023 - 06:38

Jose Chameleone yavuze ko kuba yarasomye umuvandimwe we Weasel Manizo ubwo bari ku rubyiniro, ni uko ibyishimo byari byamurenze ndetse ahita abisabira imbabazi.

Joseph Maayanja alias uzwi nka Jose Chameleone yasabye imbabazi abagande bose ko yaba yaratandukiriye amahame n'umuco wabo ubwo yasomaga ku munwa umuvandimwe ku wa kane ubwo bari mu gitaramo cya Gwanga Mujje cyabereye ku kibuga cya Lugogo cricket oval. 

Ku rubyiniro ubwo bari mu gitaramo cya Gwanga Mujje,  Jose Chameleone yasomye umuvandimwe we ku munwa mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko abakundana aribo basomana ku munwa muri ubwo buryo.

Mu mashusho Jose Chameleone yasangije abamukurikirana,  yiseguya ku bamwakijeho umuriro barangajwe imbere na Pastor Ssempa bavugaga ko akwiye guhanwa kubwo gusakaza ubutinganyi mu bagande bose ndetse no kuvogera indangagaciro za Uganda. 

Yagize ati "ndasaba niyoroheje imbabazi ku bantu bose muri rusange. Nge na Weasel turi abavandimwe bakomoka mu muryango umwe. Kiriya gihe twese twari twizihiwe. Nk'abanyafurika twubaha indangagaciro n'amahame ya Africa. Ibyo twakoze ntabwo bibabarirwa ariko ntabwo bizongera kubaho ukundi. Kubwo umuryango wa Mayanja, nsabye imbabazi kubyabaye. Murakoze!"