Iki gikorwa gitegurwa na Global Citizen, gifite intego irenze imyidagaduro gusa, kuko kigamije guteza imbere urubyiruko, guhanga imirimo, no guteza imbere ubukungu binyuze mu muziki n’ibikorwa bifitanye isano na wo.
Move Afrika yatangiriye i Kigali mu Ukuboza 2023, aho igitaramo cya mbere cyari cyitabiriwe n’umuhanzi w’icyamamare ku isi Kendrick Lamar,aho cyaje no gukurikirwa n’icyari cyitabiriwe na John Legend.
Iki gitaramo cyabaye amateka akomeye mu Rwanda, kuko cyagaragaje ko Kigali ishobora kwakira ibitaramo byo ku rwego mpuzamahanga.
Muri icyo gihe, abarenga 1,000 bahawe akazi muri bo 75% bari abanyarwanda. Abahanzi batandukanye barimo abo mu Rwanda bahawe urubuga rwo gutaramira abitabiriye ibi bitaramo.
Abahanzi nka Bruce Melodie, Ariel Wayz, Kivumbi King,Sherrie Silver,Bruce The 1st, n’abandi bagaragaye kurubyiniro muri ibi bitaramo, iyi ikaba yarabaye imwe muntabwe nziza yatewe k’ubahanzi nya Rwanda.
Nyuma y’icyiciro cya mbere, Move Afrika yakomeje kwaguka, igamije Guteza imbere impano zo muri Afurika, guhuza abahanzi mpuzamahanga n’abo mu karere, guteza imbere ubucuruzi n’imirimo mu mijyi kiberamo.
Muri 2025, iki gikorwa cyanagize uruhare mu bukangurambaga bwibanze ku iterambere rirambye no guteza imbere ubuzima muri Afurika, aho hashyizwe imbaraga mu kongera ishoramari mu buvuzi no guteza imbere serivisi z’ubuzima bw’ibanze.
Kuri ubu, Move Afrika igiye kuba ku nshuro ya gatatu i Kigali, bikaba bigaragaza ko u Rwanda rukomeje kuba ku isonga mu kwakira ibitaramo bikomeye ku mugabane wa Afurika.
Kuri iyi nshuro, igitaramo kizaba kiyobowe n’umuraperikazi w’icyamamare Doja Cat, kikazahuriramo n’abavanga imiziki ndetse n’abahanzi bo mu Rwanda. Ibi bikomeje gushimangira intego ya Move Afrika yo guteza imbere impano z’imbere mu gihugu no kuzihuza n’isoko mpuzamahanga.
Iki gitaramo cyagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo,guhanga imirimo ku rubyiruko,guteza imbere inganda z’imyidagaduro,no kuzamura izina rya Kigali ku rwego mpuzamahanga
Byongeye kandi, gitanga amahugurwa n’ubunararibonye ku bakozi b’imbere mu gihugu mu bijyanye no gutegura ibitaramo bikomeye.
Biteganyijwe ko Move Afrika izakomeza kwaguka ikagera mu bindi bihugu byinshi bya Afurika mu myaka iri imbere, bityo igakomeza guteza imbere urubyiruko n’ubukungu bw’umugabane wose wa Afurika.
Kigali ikomeje kugaragara nk’umujyi w’icyitegererezo muri uru rugendo, aho igenda iba ihuriro ry’imyidagaduro mpuzamahanga mubitaramo bikomeye bitandukanye.
Move Afrika si igitaramo gusa, ahubwo ni urubuga rufasha Afurika kugaragaza ubushobozi bwayo ku isi, no guha urubyiruko amahirwe yo gutera imbere mumyidagaduro.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
