Selena Gomez yaba ari mu rukundo

Selena Gomez yaba ari mu rukundo

 Mar 26, 2023 - 05:21

Hari ibimenyetso byerekana ko Selena Gomez yaba ari mu rukundo n'umuririmbyi Zayn Malik wahoze mu itsinda rya One direction.

Muri iki Cyumweru hagati, ahangana saa 10h30 z'ijoro muri Amerika, nibwo abahanzi Selena Gomez na Zayn Malik bagaragaye muri restaurant imwe mu mugi wa New York.

Daily mail ivuga ko Klarissa Garcia usanzwe ukoresha urubuga rwa TikTo cyane yafashe videwo aba bombi bafatanye ikiganza ubwo bari muri restaurant.

Ku rundi ruhande hari undi muntu watangarije ikinyamakuru Entertainment tonight ko nawe yabonye Gomez na Zayn bafatanye akiganza ndetse bari no gusomana.

Selena Gomez na Zayn Malik ubwo bari basohokanye muri restaurant i New York 

Ku bw'ibyo abafana babo ndetse n'abakurikirana iby'imyidagaduro, batangiye kwemeza ko aba bombi bari gukundana nta kabuza.

Zayn akaba yaherukaga kuvugwa mu rukundo ubwo yakundanaga na Gigi Hadid, baje no kubyarana umwana w'umukobwa muri 2020.

Naho Selena Gomez akaba aheruka kuvugwa mu rukundo muri Mutarama uyu mwaka na Drew Taggart, uri mu bagize The Chainsmokers n’ubwo yaje kunyomoza aya makuru nyuma.

Selena Gomez wakundanye na Justin Bieber imyaka umunani yose kuva muri 2010-2018, buri gihe haba hitezwe ko yakwerekana umukunzi mushya.