Mu kiganiro yagiranye na DC TV Rwanda, Tell Dhem yavuze ko nubwo akorana kenshi na Mico The Best mu gutunganya indirimbo, atigeze atanga ibitekerezo by’amagambo ajyanye n’ibishegu kuri izi ndirimbo.
Yagize ati: “Njyewe ntabwo natanga ibitekerezo by’indirimbo z’ibishegu.”
Ibi yabivuze ahakana yivuye inyuma abamushinja ko ari we ugira uruhare mu myandikire y’izo ndirimbo.
Tell Dhem yasobanuye ko akazi ke kagarukira ku gutunganya umuziki , ndetse rimwe na rimwe akagira inama aha umuhanzi ku buryo bwo kunoza igihangano, ariko atari we wandika amagambo y’indirimbo.
Yongeyeho ko impano ya Mico The Best mu kwandika indirimbo ari nini ku buryo hari igihe atabona icyo yongeraho cyangwa ahindura mu bihangano bye.
Yagize ati:”Mico afite ikaramu iremereye kuburyo ntabona icyo mukosora kinini,uretse wenda utuntu dutoya mbonako twagera hanze tukaba ibindi.
Aba bombi basanzwe bafitanye imikoranire ikomeye mu muziki nyarwanda, kuko bakoranye indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Twivuyange,” “Inanasi,” na “Yeyeye,uyu muhanzi aheruka gushyira hanze.
Nubwo impaka zikomeje ku miterere y’amagambo ari mu ndirimbo zimwe na zimwe za Mico The Best, Tell Dhem we, agaragaza ko uruhare rwe rugarukira ku muziki, aho kwinjira mu myandikire y’izo ndirimbo.
NIYOMUKIZA Gratien
