Ibi yabitangaje nyuma y’amagambo yavuzwe na Grenade, wavuze ko nubwo Baraka ari kugenda atera imbere, agifite urugendo rurerure kugira ngo agere ku rwego rw’abahanzi bakomeye ku Isi nka Eddy Kenzo.
Grenade ntiyagarukiye aho gusa, ahubwo yanavuze ko umwana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga uzwi nka 'Tenge Tenge' ariwe uzwi cyane kurusha Baraka muri iki gihe.
Ni amagambo yahise akurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi mu bafana bavuze ko ari ugusuzugura impano ya Baraka.
Mu gusubiza ibyo byose, Dokta Brain yeruye avuga ko igihe nk’iki kidakwiriye kuba icyo guterana amagambo, ahubwo ari icyo gushyigikirana hagati y’abahanzi. Yagaragaje ko Baraka atari gukora ibimufitiye inyungu wenyine, ahubwo ari kuzamura izina ry’umuziki wa Uganda muri rusange.
Yagize ati: “Icyo Joshua ari gukora, ari kugikorera igihugu cye. Mureke kumurwanya, kandi uwo mumugereranya na we, mwibuke ko amurusha imyaka. Icyiza mwafatanya na we, ntimwamurwanya kuko ari we uri ku isonga muri iki gihe.”
Dokta Brain yanongeyeho ko imibare y’ibyo Baraka akora ku mbuga zicururizwaho umuziki igaragaza ko ari mu bahanzi bari imbere cyane, aho anarenze bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri Afurika y’ i Burasirazuba barimo Diamond Platnumz na Bien Aime.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
