French Montana yanditse amateka

French Montana yanditse amateka

 Feb 20, 2023 - 10:55

French Montana umuraperi wo muri Morroco ukorera umuziki muri Leta zunze ubumwe z'Amerika yakoze amateka yo kuba umuhanzi wo muri Afurika indirimbo ze zumvishwe cyane ku mbuga za interineti kuruta abandi.

Tariki ya 18 Gashyantare 2023, nibwo byatangajwe n'ikinyamaku AuxGod ko Karim Kharbouch uzwi cyane ku izina rya French Montana ko ari we muhanzi wo muri Afurika indirimbo ze zimaze kurebwa cyane ku mbuga za interineti.

Nyuma yo kumenyekana mu ndirimbo nka Ain't worried about nothing' akaba yaraje no gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye mu isi nka Drake, Rick Ross, Lil Wayne n'abandi banyuranye.

Kuri ubu Billboard itangaza ko uyu muraperi indirimbo ze ebyiri ziri mu icumi za mbere ku rutonde rw'indirimbo 100 zikunzwe kurusha izindi (Hot 100 chart),

    Umuraperi wo muri Morroco French Montana 

Uyu kandi akaba afite indirimbo 17 zamaze imyaka 3 irenga kuri uru rutonde, kuva mu mwaka wa 2012 nk'uko bitangazwa na Billboard.

Ibi byose nibyo byashyizwe hamwe n'ikinyamakuru AuxGod, maze cyanzura ko uyu muhanzi ari we munyafurika wa mbere umaze igihe kinini indirimbo ze zirebwa zikanumvwa n'abarenga miliyoni 40 mu isi.

French Montana wakoze amateka yo kuba umuhanzi wo muri Afurika indirimbo ze zirebwe cyane kuri Billboard kuruta abandi 

Montana wavukiye mu majyarugu ya Afurika mu gace ka Casablanca muri Morocco ku wa 9 Ugushyingo 1984 agahabwa amazina ya Karim Kharbouch ariko akaza kumenyekana nka French Montana mu muziki we niwe wabaye indatwa.

Nyuma yo gukurira mu buzima bugoranye, aho mama we byamusabaga gukora imirimo ivunanye kugira ngo abana be barye, baje kwimukira muri Amerika ariho magingo aya bakiba.