Aba bombi bagaragaye bageze muri resitora izwi cyane ya Caviar Russe mu mujyi wa New York City bari mu byishimo, bambaye imyambaro yiganjemo umutuku n’umukara.
Rihanna w’imyaka 37 yari yambaye ikanzu ndende itukura iherekejwe n’inkweto ndende, ayiherekesha ikoti ry’uruhu ry’umukara. Ku ruhande rwa A$AP Rocky, we yari yambaye ikote rirerire ry’uruhu risa n’umukara, ipantaro y’umukara n’agapira k’umweru, yambaye n’ingofero ya Chanel .
Mu gihe bamaze igihe bavugwaho kuba barashyingiranywe mu ibanga, Rihanna yagaragaye yambaye impeta ku rutoki rw’ubukwe, ibintu byatumye abantu bongera gukeka ko bashobora kuba baramaze kurushinga.
Aba bombi bamaze imyaka myinshi bakundana kuva mu 2020, bakaba bafitanye abana batatu: RZA, Riot ndetse n’umukobwa wabo muto Rocki.
Ibi byihuje n’amagambo bagiye bavuga mu bihe bitandukanye aho Rihanna yigeze kwita Rocky “umugabo we ukunda”, na Rocky na we akamwita “umugore we”, nubwo nta n’umwe urabyemeza ku mugaragaro.
Mu 2022, aba bombi banateje urujijo mu bakunzi babo binyuze mu mashusho y’indirimbo D.M.B., aho bagaragaraga nk’abari mu mihango w’ubukwe, Rihanna yambaye ikanzu isa n’iy’abageni naho Rocky afite amagambo “Marry Me” ku menyo.
Nubwo kugeza ubu bataratangaza ku mugaragaro niba barashyingiranywe, uko bagenda bagaragara no kwambara impeta bikomeje gutuma abakunzi babo batekereza ko bashobora kuba baramaze gufata uwo mwanzuro mu ibanga.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
