Japhet yakoze igitaramo cya mbere wenyine

Japhet yakoze igitaramo cya mbere wenyine

 Feb 20, 2023 - 04:35

Umunyarwenya Japhet yaraye akoze igitaramo cyo gusetsa wenyine aho yagarukaga ku buzima bwe mu rugendo rwo kuba umunyarwenya.

Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru kuri Magic FM yaraye akoze igitaramo cyo gusetsa yise "stupid experience" aho yashimishije abantu benshi b'ingeri zitandukanye.

Ni igitaramo kitabiriwe n'abahanzi benshi batandukanye ndetse n'abanyamakuru biganjemo abakora kuri RBA nka Anita Pendo bakorana kuri Magic FM.

Yatangiye aganiriza abantu ukuntu yagiye I burayi ariko bakamubwira ko bagomba kumusaka yakuyemo imyenda yose kereka uwo yari yambariyemo imbere.

Yakomeje atera urwenya ku mivugire y'igifaransa ariko abantu ntibaseka ahita avuga ati “Ikibazo ni uko mutumva Igifaransa, kandi ibi nabivuze ndi muri Congo baraseka cyane ariko mwe ntimuseka.”

Japhet Kandi yashimiye byimazeyo Arthur Nkusi kuko muri 2017 aribwo yatumiwe bwa mbere mu gitaramo cy'urwenya cya Seka Live bikozwe na Arthur Nkusi Rutura.

Muri iki gitaramo hari harimo abahanzi barimo Juda Muzik; itsinda rigizwe na Junior na Darest harimo kandi Victor Rukotana wanaririmbyeho gato.

Rusine Patrick ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo cya Japhet.

 Anita Pendo nawe yari yitabiriye igitaramo cya mugenzi we bakorana kuri Magic FM.