Nyuma y’uko mu mpera z'icyumweru gishize umuraperi Kanye West wiyita Ye atangaje ko yagiranye ibiganiro na Donald Trump, baganira ku buryo bombi baziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu matora ya 2024 ndetse Kanye West agasaba Donald Trump ko yakwiyamamariza kuba Visi Perezida aho kuba Perezida.
Kuri iyi nshuro Donald Trump we yagiriye inama Kanye West yo kutiyamamariza kuba Perezida kuko afite ibibazo byinshi kandi nta n’ubushobozi bwo kuyobora iki gihugu afite.

Ni mu butumwa burebure yashyize ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yagerageje kumvisha uyu mugabo w’umwirabura [Ye] ko atakwiyamamaza kuko afite ibibazo byinshi dore ko afite n'iby'ubukungu.

Donald Trump yavuze ko Kanye West yamubereye inshuti nziza ndetse ko ariyo mpamvu amusaba ko baganira akamubona ariko ibyiza ari uko atakwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe z'America mu matora ya 2024 kuko atatsinda.
Kanye West na Donald Trump bamaze gutangaza ko bombi baziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America ndetse Kanye West yifuza ko yakunga imbaraga na Donald Trump kugirango Ye abe Perezida naho Trump abe Visi Perezida.

Kanye West arifuza kuba Perezida wa America.

Donald Trump abona Kanye West atakwiyamamariza kuba Perezida ngo atsinde n'ubwo ari inshuti magara.
View this post on Instagram
