Umuhanzi Serge Iyamuremye yakoze ubukwe

Umuhanzi Serge Iyamuremye yakoze ubukwe

 Jan 2, 2023 - 21:23

Umuramyi Serge Iyamuremye yakoze ubukwe n’umukunzi we Uburiza Sandrine bamaze iminsi babana muri America.

Umuhanzi Serge Iyamuremye uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhumbaza Imana yakoze ubukwe n’umukunzi we Uburiza Sandrine yari aherutse gusanga muri America. 

Amakuru The Choice Live yamenye n’uko nk’uko byari biteganyijwe, ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki 01 Mutarama 2023 aba bombi bakoze ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Aba bombi basezeranye imbere y’Imana n’abantu bemeranya kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Ni ibirori byabereye muri MCM Elegante Hotel iherereye mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas nkuko bari babigaragaje ku nteguza y’ubukwe bwabo.

Serge Iyamuremye yakoze ubukwe n'umukunzi Uburiza Sandrine.

Muri Nyakanga 2022 nibwo umuramyi Serge Iyamuremye yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho byavugwaga ko agiye gusura umukunzi we, icyakora The Choice Live yaje kumenya ko yari yimutse ndetse ko azajya agaruka mu Rwanda rimwe na rimwe.

Serge Iyamuremye yabanje kujya muri America nk'ugiye gusura umukunzi we birangira agumyeyo.

Ni urugendo uyu muhanzi yakoze nyuma y’umwaka havuzwe amakuru y’uko yaba yarakoye akanasaba umukunzi we mu birori byabaye mu mpeshyi ya 2021.

Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye mu Rwanda ubwo umukunzi we yari mu gihugu, gusa byagizwe ubwiru cyane kuko na bake bari batumiwe basabwe kudafata amafoto n’amashusho ndetse naba nyiri ubwite ubwabo ayo bafashe bakaba batarigeze bayasakaza.

Gusaba no gukwa kwa Serge Iyamuremye byagizwe ubwiru cyane.