Wizkid yasubije 2Baba wamurutishije Burna Boy

Wizkid yasubije 2Baba wamurutishije Burna Boy

 Feb 9, 2026 - 14:04

Umuhanzi wo muri Nigeria, Wizkid yateje impaka ku mbuga nkoranyamba nyuma yo gusubiza amagambo aherutse gutangazwa na 2Baba wavuze ko Burna Boy ari we uri ku isonga mu muziki wa Afrobeats muri iki gihe.

Abinyujije ku rubuga rwa Snapchat, Wizkid yagize ati “Nibura banza ube mu mahoro n’umuryango wawe mbere yo gutanga ibitekerezo ku muziki. Sinzemerera ibintu nk’ibi kugenda uko bimeze muri 2026.”

Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi babifashe nk’igisubizo kidaciye ku ruhande, ariko kigaragaza ko Wizkid atishimiye uko izina rye ryavuzwe muri izo mpaka.

Aya magambo ya Wizkid yakurikiye ayo 2Baba, umwe mu bahanzi bafatwa nk’inkingi za mwamba za Afrobeats, yavuze ko Burna Boy ari we “mwami wa Afrobeats” muri iki gihe, hashingiwe ku rwego amaze kugeraho ku isoko mpuzamahanga, ibihembo yegukanye n’ingaruka umuziki we ugira  ku muziki w’isi.

Abakurikiranira hafi umuziki wa Afurika, bavuga ko aya magambo atari ugutukana, ahubwo ari ukugaragaza ihangana n’amarangamutima ahari hagati y’abahanzi bakomeye bagize uruhare runini mu kuzamura Afrobeats ku rwego mpuzamahanga. Wizkid, Burna Boy na Davido bakomeje gufatwa nk’inyenyeri eshatu zikomeye zigize isura y’uyu muziki muri Afurika.

Ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi b’umuziki bagaragaje ibitekerezo bitandukanye, aho bamwe bashyigikiye 2Baba bavuga ko yatanze igitekerezo cye nk'umuntu uwumazemo igihe, mu gihe abandi bashyigikiye Wizkid bavuga ko atari ngombwa kugereranya abahanzi, kuko buri wese afite umusanzu, n’umwihariko bye.

Nubwo impaka zikomeje, benshi bahuriza ku kuba Afrobeats ari yo itsinze, kuko uko guhangana kw’abahanzi gukomeza kuyishyira ku isonga mu muziki wo ku isi no gukurura amaso y’abakunzi b’umuziki hirya no hino ku isi.

Wizkid yikomye 2Baba wamurutishije Burna Boy

2Baba abona Burna Boy arenze Wizkid na Davido

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien