The Choice Awards 2022: Jojo Breezy, Jordan Kallas, Uwase Bianca n’abandi bahataniye igihembo

The Choice Awards 2022: Jojo Breezy, Jordan Kallas, Uwase Bianca n’abandi bahataniye igihembo

 Jan 4, 2023 - 06:08

Ababyinnyi barimo Jojo Brezzy, Jordan kallas, Uwase Bianca, Saddie na Rashid barabyinnye karahava ariko se ninde wahize abandi akegukana igihembo?.

Ababyinnyi bitwaye neza muri 2022 bahataniye mu cyiciro kimwe cya Best Dancer of the year muri The Choice Awards 2022 mu bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu.

Jojo Brezzy ni umwe mu bamaze kuba ubukombe muri uyu mwuga gusa uyu mwaka wamubereye uw’amata n’ubuki, yaragaye mu ndirimbo nyinshi z’abahanzi nyarwanda zirimo “Inana” “Basi Sori” zombi za Chriss Eazy, “Nibido” ya Christopher, “Rompe” ya Afrique n’zindi.

Uyu musore ukunzwe na benshi kandi yagaragaye mu bitaramo bikomeye birimo “Kigali Fiesta” n’ibindi.

Jojo Brezzy ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mwaka.

Saddie uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Afrolover nawe ni umwe mu babyinnyi bitwaye neza muri 2022 bitewe n’indirimbo n’ibitaramo yagiye agaragaramo byamuzamuriye igikundiro mu banyarwanda ndetse bituma abahasha guhatana mu cyiciro cy’umubyinnyi mwiza wahize abandi muri 2022.

Saddie ni umwe mu babyinnyi bitwaye neza muri 2022.

Jordan kallas umwaka wa 2022 wamubereye mwiza cyane ko yagaragaye mu ndirimbo zakunzwe zirimo “Tugende” Mr Kagame na Dj Marnaud n’ibitaramo bitandukanye.

Uyu musore kandi niwe wari wegukanye igihembo cy’umubyinnyi mwiza muri The Choice Awards 2021.

IMG_0257.jpeg

Jordan kallas wari watwaye The Choice Awards 2021 arifuza gutwara indi.

Uwase Bianca 2022 ni umwaka wamuhiriye cyane kuko yagaragaye mu ndirimbo nyinshi cyane kandi zakunzwe.

Uyu mwari agaragara mu ndirimbo nka “Ready” ya Bwiza “Radiyo” ya Alyn Sano, “Nyoola” ya Bruce Melodie “Basi Sori” ya Chriss Eazy n’izindi zakunzwe cyane.

Usibye izi ndirimbo kandi Uwase Bianca yagaragaye mu bitaramo bitandukanye birimo “Kigali Fiesta” aho yabyiniye abarimo Chriss Eazy Kenny Sol n’abandi ndetse n’ibindi bitaramo yagiye agaragaramo muri CHOGM.

Uwase Bianca ari mu bagaragaye mu bikorwa byinshi muri 2022.

Rashid ni umwe mu babyinnyi bitwaye neza muri 2022 dore ko yagaragaye mu ndirimbo nyarwanda nyinshi by’umwihariko iza Platin P utajya amusiga ku rubyiniro rwo mu Rwanda ndetse bari kumwe muri East African Party 2022.

Rashid usanzwe abyinira umuhanzi Platini P nawe ni

umwe mu bitwaye neza.

IMG_0251.jpeg

Ababyinnyi batanu nibo bahataniye Best Dancer of the year muri The Choice Awards 2022.