Dore ingaruka zo kubaho igihe kirekire nta mukunzi ufite

Dore ingaruka zo kubaho igihe kirekire nta mukunzi ufite

 Feb 11, 2026 - 11:44

Abantu bamwe na bamwe usanga bafata umwanzuro wo kubaho nta mukunzi bafite bibwira ko ari uburyo bwo kwirinda ibibazo, nyamara ahubwo ntibamenye ko hari ibyo bagiye kwikururira mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu buryo bw’imitekerereze.

Kubaho igihe kirekire nta mukunzi ufite si ikibazo ku bantu bose, kuko hari n’ababyishimira kandi bakabaho neza.

Ariko na none bitewe n’imiterere y’umuntu n’ubuzima abayeho, bishobora kugira ingaruka zimwe na zimwe ku buzima bwe mu buryo bw’imitekerereze n’ubuzima bwo mu mutwe muri rusange.

Dore zimwe mu ngaruka zishobora kubaho:

1. Kwiyumva uri wenyine (Ubwigunge)

Iyo umuntu adafite uwo basangira urukundo cyangwa uwamuba hafi bya hafi, ashobora kwiyumva ari wenyine, cyane cyane niba n’inshuti cyangwa umuryango bidahari cyane.

2. Kugabanuka kw'icyizere muri wowe

Abantu bamwe bashobora gutangira kwibaza impamvu badafite umukunzi, bakigereranya n’abandi, bikagabanya icyizere bifitiye bumva ko hari ikindi kibazo cy’umwihariko bashobora kuba bafite muri bo.

3. Kumenyera kubaho wenyine cyane

Iyo umenyereye kwifatira ibyemezo byose wenyine igihe kirekire, bishobora kugorana kwakira undi muntu mu buzima bwawe cyangwa kwemera kumvikana no gusangira, aho usanga iyo mu buzima bwawe hajemo undi muntu, muhora mu makimbirane ya hato na hato.

4. Kubura ubusabane bwihariye

Urukundo ruzana ubusabane bwihariye (emotional intimacy). Iyo budahari igihe kirekire, hari igihe umuntu yumva hari icyo abura mu buzima bwe.

5. Guhangayika kubera igitutu cya sosiyete

Hari aho sosiyete ishyira igitutu ku muntu kuba afite umukunzi cyangwa yarashatse. Ibyo bishobora gutera guhangayika cyangwa kumva utuzuye, ugahora wiyumva nk’ikibazo.

Icyakora n’ubwo hari ibibi, ariko kandi ku rundi ruhande hari n’ibyiza byo kubaho nta mukunzi ufite nko kwigenga no kumenya neza uwo uri we, kwita ku ntego zawe n’iterambere ryawe, kugira umwanya uhagije wo kwiyitaho no kwirinda ibibazo by’amakimbirane y’urukundo.