Habura iminsi mike ngo atarame, Bad Bunny akomeje guterwa imijugujugu n'Abanyamerika

Habura iminsi mike ngo atarame, Bad Bunny akomeje guterwa imijugujugu n'Abanyamerika

 Feb 4, 2026 - 20:48

Mbere y’uko irushanwa rikomeye rya Super Bowl 2026 riba ku wa 8 Gashyantare 2026, impaka zikomeje gufata indi ntera nyuma y’uko abantu barenga 120,000 bashyize umukono ku busabe bw'uko Bad Bunny mu birori byo kuri uwo mukino, bahita batanga n'uwo bumva wamusombura.

Badaciye ku ruhande, bavuze ko akwiye kuwamburwa ugahabwa icyamamare mu muziki wa country, George Strait.

Ubwo busabe buvuga ko igitaramo cyo mu karuhuko ka Super Bowl kigomba kuba kijyanye n’imiryango, kigashyira imbere umuco n’indangagaciro z’Abanyamerika, kandi ntigikoreshwe mu bya politiki. Ababushyigikiye bavuga ko Bad Bunny atagaragaza izo ndangagaciro, bashingiye ku buryo agaragara ku rubyiniro n’ubutumwa atambutsa mu bihangano bye.

Mu bisobanuro by’ubwo busabe handitse hati:“Bad Bunny ntahuza n’izi ndangagaciro; imyitwarire ye n’uburyo yitwara ku rubyiniro binyuranye n’ibyo imiryango yifuza kubona kuri uru rubyiniro runini rw’umupira w’amaguru wa Amerika.

George Strait, nk’ikirangirire cya muzika ya country, ahagarariye umurage, umuco n’umuziki w’Amerika byimakaza ubumwe.”

Nubwo izo mpaka zikomeje kwiyongera, NFL yamaze kugaragaza ko idakura Bad Bunny ku rutonde rw’abagomba gutaramira kuri Halftime Show. Ibi byashimishije cyane abafana b’uyu muhanzi ukomoka muri Puerto Rico, bakomeje gutegereza igitaramo gikomeye giteganyijwe kuri uwo munsi.

Bad Bunny ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga, akaba aherutse no kwitwara neza mu bihembo bya Grammy, aho yegukanye igihembo mu cyiciro cya Album y’Umwaka. 

Abasesenguzi mu by’imyidagaduro bavuga ko kuba yaratoranyijwe na NFL bigaragaza icyerekezo cyo guhuza umupira w’amaguru n’umuco wa pop na urban ukunzwe n’urubyiruko.

Mu gihe bamwe bakomeje kwamagana uwo mwanzuro, abandi bawubona nk’intambwe iganisha ku kwagura umuco wa Super Bowl no kuwuhindura urubuga ruhuza abantu b’ingeri zose. Super Bowl 2026 itegerejweho gukomeza kuba igikorwa gikomeye ku isi hose, haba mu mukino nyirizina no mu myidagaduro iyikikije