Kuri uyu wa kane nibwo ikipe y'igihugu Amavubi yakinnye umukino wa kabiri wa gicuti na Syli National ya Guinea Conakry aho Amavubi yatsinzwe ibitego 2-0.
Nyuma y'uyu mukino mu kiganiro n'itangazamakuru umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Mashami Vincent yabajijwe ku masezerano ye ari kurangira ariko agaragaza kutishimira icyo kibazo.
Mashami yagize ati "Sinzi ubanza narabaye umutwaro,ubanza ndi umutwaro ukomeye cyane, sinzi impamvu ikibazo cy’amasezerano yanjye kigarukwaho cyane, sinzi amasazerano yanyu ariko amasezerano yanjye sinzi impamvu,ubanza abantu badasinzira kubera amasezerano yanjye."
Yakomeje avuga ko kuba yakongererwa amasezerano cyangwa ntayongererwe nta bubasha abifiteho, abantu bakwiye gutegereza ibizakurikiraho.
Ati "Reka dutegereze igihe azarangirira ibisigaye nta bubasha mbifiteho ntacyo nabikoraho reka dutegereze igihe azarangirira kuko ntabwo nakubwira ngo nzasinya andi masezerano kuko sinjye wisinyisha ibyo nabyo bigomba kumvikana, twakihangana ngira ngo igihe gisigaye ntabwo ari kinini cyane."
Uyu mutoza w’Amavubi wagize intsinzi nke mu gihe amaze atoza,yari yahawe amasezerano mashya mu ntangiriro ya 2021 yagombaga kumara umwaka umwe.
Amasezerano ya Mashami Vincent mu ikipe y'igihugu ari mu mpera kuko bivugwa ko azarangira mu kwa kabiri ariko ntibiremezwa neza niba azongererwa amasezerano cyangwa azagenda.
Gusa byavuzwe kenshi ko ashobora gusimbuzwa undi mutoza utaramenyekana amazina ye, ndetse bikavugwa ko Mashami Vincent yakomezanya ikipe ya CHAN.
Amasezerano ya Mashami Vincent yenda kurangira(Net-photo)