Impamvu gusomana ari ingenzi ku buzima

Impamvu gusomana ari ingenzi ku buzima

 Feb 14, 2026 - 20:13

Ubushakashatsi bwashyizwe hanze na Dr. Jasmine Shaikh bwagaragaje ko gusomana atari uburyo bwo kugaragaza urukundo gusa, ahubwo bifite n’inyungu nyinshi ku buzima bwo mu mutwe n’umubiri muri rusange.

Gusomana bifasha kugabanya stress n’ihungabana, bigatuma abantu bagirana umubano ukomeye kandi bikagabanya umuvuduko w’amaraso. Nanone byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse bigatuma umuntu yumva yishimye kurushaho.

Mu nyungu z’ingenzi harimo kugabanya umunaniro, kongera icyizere mu muntu, guteza imbere ubudahangarwa bw’umubiri, kugabanya ububabare bw’umutwe n’ubwo mu gihe cy’imihango kugitsina gore, gufasha umutima gukora neza no kunoza uruhu kubera kongera umuvuduko w’amaraso. 

Gusomana kandi bifasha mu gusuzuma niba abakundana bahuje amarangamutima n’umubiri.

Nubwo bimeze gutyo, gusomana bishobora no gukwirakwiza indwara zimwe na zimwe nk’ibicurane,  cyangwa indwara  izwi nka “kissing disease”, cyane cyane iyo umwe mu basomana arwaye cyangwa afite ibisebe ku munwa.

Abaganga bagira inama yo kwirinda gusomana igihe umuntu arwaye, kwita ku isuku yo mu kanwa no gukurikiza inkingo zisabwa kugira ngo wirinde ubwandu.

Muri rusange, gusomana ni igikorwa cy’ingenzi mu mubano w’abantu kuko gifasha mu buzima bwo mu mutwe, umubiri n’imibanire, ariko bisaba no kwitwararika kugira ngo birusheho kugirira akamaro ababikora.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien