Elon Musk yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yavuze

Elon Musk yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yavuze

 Feb 9, 2026 - 14:45

Umuherwe akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Tesla na X, Elon Musk yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ubutumwa kuri X (Twitter) agaragaza ko yemeranya n'abavuga ko amafaranga ntacyo atagura harimo n'ibyishimo

Ubu butumwa bwa Elon Musk bwahise bukurura impaka nyinshi zitandukanye, aho abarimo Mark Cuban, undi muherwe uzwi cyane, yasubije avuga ko amafaranga atahindura umuntu mubi akamugira mwiza, ahubwo ko agabanya gusa igitutu cy’amikoro, ashimangira ko umuntu wishimaga ari umukene arushaho kwishima abonye amafaranga.

Abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga nabo bagize icyo bavuga, bamwe bamagana amagambo ya Musk bavuga ko ibyishimo bidapimirwa ku mafaranga, mu gihe abandi bamushyigikiye bavuga ko amafaranga atuma umuntu abaho atuje kandi adahangayikishijwe n’ibibazo byinshi by’ubuzima.

Ibi byongeye kugaragaza uko amagambo y’abaherwe akomeza gukurura impaka ku bijyanye n’imibereho n’icyo abantu bafata nk’ibyishimo.

Izi mpaka zigaragaza ko n'ubwo amafaranga ashobora kugabanya ibibazo by’ubuzima, ibyishimo nyakuri bikomeza kuba ikibazo cy’umutima n’imibereho y’umuntu.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien