Muri iki gitondo nibwo hamenyekanye inkuru mbi kuri Apr Fc ndetse no ku bakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ivugako umukinnyi ukina hagati mu kibuga muri Apr Fc Mugisha Bonher bakunze kwita Casemiro ko yakoze impanuka ubwo yari ari kuri moto.

Mugisha Bonher ufitiye runini ikipe ya Apr Fc yakoze impanuka nyuma yuko yari amaze igihe gito avuye muri Morocco mu mikino nyafrica aho yasezerewe na Étoile Du Sahel ariko ikaza kwerekeza muri Caf Confederation Cup.

