Ibintu 9 bituma abagore bakurura abagabo mu buryo bworoshye

Ibintu 9 bituma abagore bakurura abagabo mu buryo bworoshye

 Feb 11, 2026 - 23:14

Muri kamere muntu, birazwi ko igitsina gore gikurura cyane igitsina gabo mu buryo bw'amarangamutima y'urukundo, ariko usanga hari (abagore) abafite imimerere n'imiterere bibafasha gukurura igitsina gabo mu buryo bworoshye kurusha abandi.

1.Guseka by’ukuri (bizira imbereka)

Inseko ivuye ku mutima ifite imbaraga. Umugore useka by’ukuri cyangwa akishima atabigize nk’ikinamico atuma abamuri hafi bumva bamwisanzuyeho,kuko ibyishimo nyabyo birandura kandi birakurura.

2.Kugira icyizere mu buryo bagenda n’uko bitwara

Kugenda wemye, kureba mu maso, no kwitwara mu bwisanzure bigaragaza icyizere umuntu yifitiye. Umugore wisanzuye kandi wiyemera akurura abandi mu buryo bworoshye.

3. Gutega amatwi

Gutega amatwi no kwita ku byo mugenzi wawe avuga ni impano idasanzwe. Umugore uha agaciro ibyo undi avuga, akabaza kandi akibuka ibyavuzwe mbere, bituma yumva yumviswe kandi yubahwa.

4. Kuvugana ishyaka ku byo bakunda

Iyo umugore avuze ku kintu akunda , haba siporo, ubuhanzi, akazi cyangwa igikorwa cy’ubugiraneza ,agaragaza imbaraga n’umwihariko we. Ishyaka n’inyota yo gukora bituma arushaho kuba uwihariye bityo abantu bakamukunda.

5. Bagira umutima mwiza n’ineza karemano

Uburyo umuntu afata abandi inshuti, abakozi, cyangwa n’abo atazi bugaragaza uwo ari we by’ukuri. Umugore ugira impuhwe n’ubugwaneza akurura abantu kuko ineza ari isura y’ubwiza bw’imbere.

6. Bishimira uko baremwe

Kwemera intege nke n’imbaraga zawe, no kutigereranya n’abandi, bituma umuntu arushaho kuba mwiza mu maso y’abandi. Umugore wemera uko ari, atabigize ibanga, atanga icyizere n’umutekano ku bamuri hafi.

7. Bagira urwenya n’umwuka wo gusabana

Ubuzima burushaho kuryoha hafi y’umuntu ushobora gusetsa, kugerageza ibintu bishya no kudafata byose no kudakomeza ibintu. Uwo mwuka woroshye kandi ushimisha ukurura benshi.

8.Bagira ubushobozi bwo kumva amarangamutima (emotional intelligence)

Kumva amarangamutima yawe n’ay’abandi, no kubyitwaramo mu bwenge, bituma umuntu yubaka umubano ukomeye. Abagore bashobora kuvugana ku byiyumvo mu buryo buboneye kandi butarimo amakinamico no kurimanganya bakundwa cyane.

9. Bihagije kandi bigenga

Umugore ufite intego, inzozi n’ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo aba afite igikundiro cyihariye. Kuba atishingikiriza ku wundi ngo amwuzuze bituma umubano uba uw’abangana, ushingiye ku kubahana no kwiyubaha

Ibi byose bigaragaza ko gukurura umuntu bitava ku miterere y’inyuma gusa, ahubwo biva ku mico, imyitwarire n’uburyo umuntu yiyumva. Iyo uri wowe by’ukuri, ukagaragaza ineza, icyizere n’ubwenge, gukurura abandi bibaho bisanzwe utabiharanira.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gtaien