Perezida Kagame ari kuganira  na Perezida wa Congo Brazzaville, dore ibyaranze umunsi wa kabiri

Perezida Kagame ari kuganira na Perezida wa Congo Brazzaville, dore ibyaranze umunsi wa kabiri

 Apr 12, 2022 - 07:27

Ku munsi w’ejo nibwo Perezida Paul Kagame yasesekaye i Brazzaville mu murwa mukuru wa Republica ya Congo ahura na mugenzi we Denis Sassou N’Guesso uyubora iki gihugu. Ni uruzinduko ruzamara iminsi itatu, The Choice Live yagukusanyirije ibikorwa Perezida Paul Kagame amaze gukora mu masaha make amaze I Brazzaville.

Perezida w’uRwanda Paul Kagame ari muri Congo Brazzaville mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu, ku munsi w’ejo nibwo yasesekaye i Brazzaville mu murwa mukuru w’iki gihugu yakirwa na mugenzi we Denis Sassou N’Guesso.

Dore ibikorwa byaranze Perezida Paul Kagame kuva yagera muri Congo Brazzaville.

Ku munsi w’ejo Perezida Kagame uri muri Congo-Brazzaville yagejeje ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi. Agaragaza ko igihe kigeze kugira ngo Afurika ishake ibisubizo ku bibazo bikiyibangamiye.

  •  Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Congo Brazzaville yakiriwe ku meza na mugenzi we Denis Sassou Nguesso.
  • Kuri uyumunsi, Perezida Kagame uri mu ruzinduko muri Congo-Brazzaville ari kugirana ibiganiro byihariye na Perezida Denis Sassou Nguesso mbere yo kugirana ibiganiro n'intumwa z'ibihugu byombi.

IMG_9723.jpeg

IMG_9726.jpeg

IMG_9710.jpeg

IMG_9725.jpegAmafoto ya Perezida Paul Kagame kuva ageze muri Congo Brazzaville.