Ku nshuro ya Mbere muri uyu mwaka Perezida Vladimir Putin yasohotse Igihugu

Ku nshuro ya Mbere muri uyu mwaka Perezida Vladimir Putin yasohotse Igihugu

 Oct 12, 2023 - 10:35

Guhera uyu mwaka wa 2023 watangira, nibwo Perezida w'u Burusiya Vladimir Vladimir Putin akoze urugendo mu Mahanga nyuma yo gusabirwa gutabwa mu gihome.

Guhera Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin yashyirirwaho impapuro zo ku muta muri yombi n'urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC kubera intambara yo muri Ukraine, ni bwo asohotse mu gihugu cye.

None kuri uyu wa Kane, Perezida Putin yasesekaye mu gihugu cya Kyrgyzstan aho arahura na Perezida w'iki gihugu Sadyr Japarov. Aba bakaba barahurira mu mugi wa Ala-Archa, aho baragirana amasezerano y'imikoranire ku mpande zombi.

Perezida Putin kandi, aritabira ibirori byo kwizihiza imyaka 20 ishize ingabo ze zirwanira mu kirere zishinze ibirindiro muri icyo gihugu. Ari nako araza guhura na Ilham Aliyev umuyobozi wa Azerbaijani.

Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin yasesekaye muri Kyrgyzstan

Perezida Vladimir Putin araba ahuye na Ilham Aliyev wa Azerbaijani, mu gihe iki gihugu cyongeye gushoza intambara kuri Armenia mu Ntara ya Nagorno-Karabakh yabaye isibaniro kuri ibi bihugu.

U Burusiya akaba ari bwo muhuza hagati y'ibi bihugu byombi, dore ko bafiteyo n'ingabo zibungabunga yo amaharo. Tubibutse ko ibi bihugu byose kongeraho niki yasuye, byose byahoze mu bumwe bw'Abasoviyete bwasenyutse mu 1991.