Umushyikirano 2023:"Izo nama zidashira haganirirwamo iki? "Perezida Kagame

Umushyikirano 2023:"Izo nama zidashira haganirirwamo iki? "Perezida Kagame

 Feb 28, 2023 - 13:58

Perezida wa Rebulika y'u Rwanda Paul Kagame mu nama y'igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 18 yongeye kwihanangiriza abayobozi ushaka ukababura bavuga ko bari mu nama.

Perezida Paul Kagame mu ijambo ryo gusoza inama y'igihugu y'Umushyikirano, yashimiye abitabiriye inama ariko avuga ko ibyo bigiye mu nama bitagakwiye gusigara aho babivugiye, ahubwo byagakwiye gushyirwa mu bikorwa.

Mu ijambo rye kandi yongeye kwihanangiriza abayobozi umuntu ashaka akababura, wanabahamagara kuri telefone bakavuga ko bari mu nama.

Yagize ati " Hari umuco w'inama wadutse, ujya gushaka umuntu ukamubura, wamuhamagara kuri telefone akakubwira ko ari mu nama. Waza kongera akakubwira ari mu nama. Wazongera ku muhamagara undi munsi ugasanga ari mu nama. Ugasanga inama zaruse iminsi y'ibikorwa."

Ati " Izo nama muhoramo, nkeka ko arizo zituma habura umwanya wo gukurikirana ibikorwa biba bigomba gukurikiranwa. Kuki habura umwanya wo gukurikirana ibikorwa, hakaboneka uw'inama? Iteka mpora nibaza, izo nama za buri munsi ziganirwamo iki?"

Perezida Paul Kagame akaba yavuze ko inama iteka zizahora, ariko avuga ko inama zikorwa kugira ngo zisuzume ibintu aho bigeze. Ariko kandi hagomba kuboneka n'umwanya wo kujya mu bikorwa.

Perezida Paul Kagame mu nama y'igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 18 

Perezida Kagame yagize ati " Niba inama za buri munsi zidakemura ibibazo twumvise hano, ubwo izo nama ntitwazisuzuma tukareba ikindi uwo mwanya  twawukoresha?."

Ati"Inama igira akamaro bitewe n'icyayiganiriwemo hamwe n'ibikorwa byayivuyemo. Ntabwo inama ubwayo igira akamaro."

Akaba yasabye ko inama ndetse n'ibindi bikorwa bakora byareka kumera nk'uruvire rw'igare.

Ati" Abantu si nk'uruvire cyangwa isaha za kera bahinduraga nyuma y'amasaha 24. Umuntu arikoresha. Twagakwiye kuba nk'amasaha yikoresha."

Perezida Kagame yasabye ko abantu ibyo bakora bakwiye kwihuta. Ati" Iyo uri inyuma urihuta kugira ngo ufate uw'imbere."

https://thechoicelive.com/umushyikirano-2023-abanyarwanda-bamaze-kurenga-miliyoni-13

https://thechoicelive.com/umushyikirano-2023-inzitizi-ziri-mu-nzira-yubumwe-nubwiyunge-mu-rwanda

https://thechoicelive.com/umushyikirano-2023-kanyanga-niyo-yatumye-akarere-ka-burera-kaba-akanyuma-mu-mihigo

Inama y'igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 18 yari iteraniye muri Kigali convention center kuva tariki ya 27 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2023.

Iyi nama ikaba ihuza Abanyarwanda bo mu gihugu no hanze, bari kumwe n'abayobozi bakuru muri Guverinoma ndetse n'ab'inzego z'ibanze, bakaganira ku byagezweho ndetse bagafata n'ingamba nshya.