Kuri uyu munsi tariki 14 Kamena 2022 nibwo Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo riha ihumure Abanyarwanda, ko umutekano w’igihugu ushinganye, nta gishobora kuwuhungabanya ndetse n’ibitero bigabwa ku mupaka bihagarikwa.
Iri tangazo ritanzwe nyuma y’aho umwuka hagati y’u Rwanda na RDC Congo ukomeje kuzamo agatotsi kuva umutwe wa M23 ufashe intwaro ugatera igihugu cya Congo.
Leta ya RDC Congo yashinje u Rwanda ko ari rwo ruri inyuma y’ibyo bitero, ko ndetse rushyigikira M23 mu buryo butandukanye kugeza n’aho ngo abasirikare barwo bambuka bakajya muri Congo guteza umutekano mucye.
RDF yagize iti “RDF iramenyesha abantu bose muri rusange ko umutekano w’abanyarwanda n’ubusugire bw’u Rwanda bishinganye, kandi ko RDF ikomeje kubizeza ko ibitero byambukiranya imipaka bigabwa ku butaka bw’u Rwanda bihagarikwa.”
Iri tangazo rishyizwe hanze nyuma y’uko umutwe wa M23 ufashe agace ka Bunagana ingabo za FARDC zigakwira imishwaro , hanyuma umuvugizi wazo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru Gen Sylvain Ekenge agatangaza ko ingabo z’u Rwanda arizo zafashe umupaka wa Bunagana.
Iri tangazo rya RDF rishyizwe ahagaragara mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu ba za Guverinoma zikoresha Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, iteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Hari abagaragaza ko ibitero bya hato na hato bya RDC bigamije kubangamira imigendekere myiza y’iyo nama.
Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yasabye RDC n’u Rwanda kugirana ibiganiro bigamije guhosha amakimbirane amaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.
M23 yarwanye na FARDC guhera mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 12 Kamena 2022 birangira iyimuye mu birindiro byayo , uyu mutwe wigarurira agace ka Bunagana maze abasirikare ba RDC, Abapolisi n’Abayobozi bahungira muri Uganda.
RDF yahumurije Abanyarwanda
Muri RDC hakomeje intambara hagati ya M23 na FARDC
