‎Sheilah Gashumba yavuze ku mashusho y'urukozasoni bivugwa ko ari aye

‎Sheilah Gashumba yavuze ku mashusho y'urukozasoni bivugwa ko ari aye

 Feb 12, 2026 - 12:01

‎Sheilah Gashumba wamamaye mu myidagaduro yo muri Uganda, yashyize umucyo ku mashusho y'urukozasoni bivugwa ko ari aye akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, aha umukoro ukomeye abakomeje kubikwirakwiza.

Muri iki Cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko mu matsinda atandukanye ya Whatsapp, hakwirakwije amakuru avuga ko hari amashusho ari hanze ya Sheilah Gashumba ari gutera akabariro.

‎Ababikwirakwiza bifashisha agace gato k'ifoto (screenshot) y'abantu bari gutera akabariro, bakavuga ko umukobwa uyagaragaramo ari Sheilah Gashumba.

‎Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Sheilah Gashumba yabyamaganiye kure avuga ko abari kubikwirakwiza ari abanzi be bashaka kumwangiriza izina.

‎Yavuze ari byose byatangijwe n'umugore wagiye ku rubuga rucuruza amashusho y'urukozasoni, afata 'screenshot' y'abantu bari gutera akabariro. 

‎Umukobwa wari muri ayo mashusho yari afite umusatsi mugufi umeza nk'uwa Sheilah ndetse ubona ko bajya gusa. Nyuma nibwo uwo mugore yatangiye gukwirakwiza iyo foto mu matsinda atandukanye ya Whatsapp avuga ko ari Sheilah Gashumba ugaragara muri ayo mashusho.

‎‎Sheilah yagaragaje ko atumva impamvu abari gukwirakwizwa ibyo bihuha bari kwifashisha iyo foto gusa, abaha uburenganzira bwo gushyira hanze ayo mashusho niba koko bahamya ko ari we uyagaragaramo.

‎‎Yakomeje avuga ko we afite tatuwaje (tattoo) ku mubiri we, ndetse akaba afite n'inyinya, kandi ibyo byose uwo mukobwa ntabyo afite.

Sheilah Gashumba yamaganiye kure amashusho y'urukozasoni ari kumwitirirwa