Mu kiganiro One on One yagiranye na Taikun Ndahiro, Criss Eazy yabajijwe niba yarigeze gukundwa n’umuntu bikarangira atamukunze neza nk’uko na we yamukunze, bikamutera kubabara.
Mu bitwenge byinshi, uyu muhanzi yasubije avuga ko ibyo byabaye hashize imyaka igera kuri ibiri, anongeraho ko urukundo rubabaza cyane.
Criss Eazy yavuze ko yinjiye mu rukundo bwa mbere akiri muto cyane, yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, aho yakunze umukobwa w’inkumi (ikizungerezi).
Yagize ati’’ nubwo namukundaga cyane, naburaga uko mbimubwira , maze igihe cyose ngerageje kubimubwira bikarangira binaniye kugeza ubwo nisanze namukubise urushyi, ibintu avuga ko byamubabaje nyuma yo kubitekerezaho.
Uretse ubuzima bwe bwite, Criss Eazy yanagarutse ku muziki we, aho yavuze ko adakunda kunyurwa n’ibyo agezeho, kuko ahora yumva agifite byinshi byo gukora no kugeraho mu rugendo rwe rwa muzika.
Ibi abitangaje mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo nshya mu majwi (audio), ndetse akanateguza abakunzi be ko vuba aha azashyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Chocolate.”
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
