Umuraperi wo mu Burundi B face uzwi mu ndirimbo zitandukanye, yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Uyu muhanzi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko n’ubwo ari uwo mu gihugu cy’u Burundi ariko yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhanzi akoresheje ifoto y'umukuru w'igihugu n'umufasha we, yakomeje u Rwanda ndetse avuga ko ari kumwe n’Abanyarwanda.
Yagize ati “Rwanda, Twibuke Twiyubaka.
Jewe Nk'Umuririmvyi wo mu gihugu c'Uburundi , nifatanyije n'Abanyarwanda muri rusangi muri ibi bihe bikomeye vyo kwibuka Ku ncuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mukomere natwe turi kumwe namwe”.
View this post on Instagram
B Face wifatanyije n’abanyarwanda azwi mu ndirimbo zitandukanye ariko aherutse gukorana na Alyn Sano iyo bise “Ndakwikundira”.

Uyu muhanzi aherutse mu Rwanda aho yari yaje kwamamaza indirimbo ye na Alyn Sano [The Choice photo]
Uyu muhanzi abikoze nyuma y’abandi bahanzi bo muri Africa y’uburasirazuba barimo Sauti Sol na Harmonize bafashe mu mugongo Abanyarwanda.
