Amakipe ashobora gutwara igikombe cy'isi mu mboni za Vinicius Jr

Amakipe ashobora gutwara igikombe cy'isi mu mboni za Vinicius Jr

 Feb 16, 2026 - 16:28

Rutahizamu wa Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Brazil, Vinícius Júnior, yatangaje amakipe abona afite amahirwe menshi yo kwitwara neza mu gikombe cy’isi cya 2026, kizabera muri Amerika, Mexico na Canada kuva tariki ya 11 Kamena kugeza 09 Nyakanga 2026.

Aganira na Madrid Xtra, Vinicius yavuze ko nubwo hari amakipe menshi akomeye, hari ane agaragaza urwego rwo hejuru cyane mu mikinire no mu mpinduka zakozwe mu bakinnyi.

Yagize ati: “Nkunda uburyo ikipe y’igihugu ya Portugal, Esipanye, Ubufaransa na Argentina bakina. Aya ni yo makipe ane meza.”

Vinicius yongeyeho ko nanone aya makipe yakoze impinduka mu bakinnyi ugereranyije n’Igikombe cy’Isi giheruka, ibintu bishobora gutuma iri rushanwa rirushaho gukomera no kuryoha.

Nubwo Vinicius atashyize Brazil mu makipe ane ya mbere yavuze, biteganyijwe ko nayo izaba iri mu zihanzwe amaso bitewe n’ubushobozi ifite k’umutoza n’abakinnyi bayo bakomeye.

Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba ari cyo cya mbere kizitabirwa n’amakipe 48, ibintu biteganyijwe kongera ihangana rikomeye kumakipe menshi no gutuma iri rushanwa riba rinini  cyane ndetse n’ihangana rikiyongera kurushaho.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien