Umukinnyi yitabye Imana nyuma y'umunsi umwe atsindiye ikipe y'igihugu igitego

Umukinnyi yitabye Imana nyuma y'umunsi umwe atsindiye ikipe y'igihugu igitego

 Jun 11, 2022 - 05:19

Umunya-Algeria Bilal Ben Hamouda yitabye Imana kuri uyu wa gatanu, nyuma y'umunsi umwe gusa atsindiye ikipe y'igihugu ya Algeria igitego.

Kuri uyu wa gatanu nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Algeria ryemeje urupfu rw'umukinnyi Billel Ben Hamouda witabye Imana azize impanuka y'imodoka.

Ibinyamakuru byo muri Algeria bivuga ko Ben Hamouda yakoze iyi mpanuka ubwo yarimo yerekeza iwe nyuma yo gukina umukino wa gicuti Algeria yatsinzemo RD Congo ibitego 3-0, ndetse uyu musore yanatsinze igitego muri uyu mukino.

Imodoka ya Billel Ben Hamouda yarayobye irenga umuhanda ihita igonga ipoto ryari aho, maze iragurumana.

Imodoka Ben Hamouda yarimo yangiritse cyane(Net-photo)

Ben Hamouda yari umunya-Algeria w'imyaka 24 wakinaga mu ikipe ya USM Alger mu kiciro cya mbere muri Algeria, akaba yakinaga hagati mu kibuga asatira.

Uyu musore kandi yavukiye mu gace ka Hadjout, akaba ari mu ntara ya Tipasa. Papa we witwa Ali ni umwarimu wa siporo ndetse akaba n'umutoza mu mupira w'amaguru, mu gihe mukuru wa Ben Hamouda nawe ari umukinnyi w'umupira w'amaguru.

Hilal Ben Hamouda yitabye Imana ku myaka 24