APR FC yasesekaye muri Maroc amahoro-Amafoto

APR FC yasesekaye muri Maroc amahoro-Amafoto

 Dec 4, 2021 - 05:58

Ikipe ya APR FC yageze muri Maroc aho igiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF confederation cup na RS Berkane

Nyuma y'igihe hari urungabangabo hibazwa aho umukino wa APR FC na RS Berkane uzabera,ikipe ya APR FC noneho yafashe urugendo yerekeza muri Maroc gukina uwo mukino uri kuri iki cyumweru.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo ikipe ya APR FC yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Oujda muri Maroc. Ni nyuma y’urugendo rurerure aho iyi kipe yagiye n’indege yihariye (Private Jet), kubera igihugu cya Maroc cyahagaritse ingendo z’indege.

Iyi kipe ya APR FC yahagurutse idafite myugariro wayo Karera Hassan uri kubarizwa hanze y’u Rwanda kugeza ubu, ndetse na Mugisha Bonheur umaze iminsi ufite imvune.

Iyi kipe yahagurukanye kandi na kapiteni wayo tuyisenge Jacques nawe umaze iminsi adakina kubera ikibazo cy’imvune, ndetse na Byiringiro Lague bivugwa ko yari afite ubukwe kuri uyu wa Gatandatu ariko bukaba bwarimuwe kubera iyi mikino.

Intego z'iyi kipe y'ungabo z'igihugu ni kwitwara neza muri Maroc imbere ya RS Berkane ubundi ikagera mu matsinda ya CAF confederation cup.