Rutanga Eric yakoze ubukwe bwagaragayemo ibyamamare bitandukanye(AMAFOTO)

Rutanga Eric yakoze ubukwe bwagaragayemo ibyamamare bitandukanye(AMAFOTO)

 Mar 7, 2022 - 09:15

Myugariro wa Police FC Rutanga Eric yakoze ubukwe n'umugore we Umunyana Shamsi Sultan bari bamaze igihe babana.

Ubukwe bwa Rutanga Eric na Umunyana Shamsi bwari bwakomeje kugenda busubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus aho bwagombaga kuba tariki ya 25 Ukuboza 2021, ariko bwabaye ku Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022.

Kuri uyu munsi habaye umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gushyingirwa kuko indi mihango yose yabaye. Gusaba no gukwa byabereye kuri Queen Land Park i Kanombe ni naho abatumiwe bakiriwe.

Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakinanye na Rutanga mu makipe atandukanye ndetse witabirwa n’abandi bantu bamenyerewe muri Siporo no muri muzika.

Yari agaragiwe n’umunyamakuru David Bayingana (wari Parrain), yambariwe n’abakinnyi barimo Nshuti Innocent wa APR FC, Biramahire Abeddy wa AS Kigali na Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports.

Inshuti magara ya Rutanga Eric, Yvan Buravan na we yatshye ubu bukwe, yaje kuvuga ko mbere yo kuba umuhanzi yari umukinnyi akinana na Rutanga ariko bajyana no kuririmba, gusa ngo ntazi uko yaje kureka kuririmba.

Yamusabye kuririmbira umugore we agace gato k’indirimbo ye, maze aririmba agace gato k’indirimbo ye "Oya" abari muri salle bakomerezaho.

Yvan Buravani yahise na we akomerezaho asusurutsa abari aho mu ndirimbo zitandukanye.

Tariki ya 24 Ukwakira 2019 ni bwo Rutanga Eric na Umunyana Shamsi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Basanzwe babana nk’umugabo n’umugore ndetse bafite umwana w’imfura w’umukobwa, Isimbi Taalian.

Rutanga Eric akinira Police FC kuva mu mpeshyi ya 2020 aho yayigezemo avuye muri Rayon Sports mu gihe yamenyekanye akinira APR FC yakuriyemo.

Rutanga Eric yasabye anakwa Umunyana Shamsi

David Bayingana niwe wari parrain wa Rutanga

Yvan Buravan yasusurukije abari aho

Rutanga Eric yaririmbiye umugore we