Adil witeguye kurega APR FC yahagurutse mu Rwanda

Adil witeguye kurega APR FC yahagurutse mu Rwanda

 Oct 24, 2022 - 04:00

Umutoza wa APR FC warahiriye kurega ikipe ya APR FC yamuhagaritse, yamaze kuva mu Rwanda yerekeza iwabo muri Maroc.

Adil Erradi Mohamed yafashe urugendo asubira muri Maroc nyuma y'iminsi isaga icumi ahagaritswe na APR FC ashinjwa imyitwarire mibi, ibyo avuga ko binyuranyije n'amategeko bikaba bigiye gutuma atanga ikirego mu Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi, FIFA.

Tariki ya 14 Ukwakira 2022 ni bwo APR FC yamenyesheje Adil ko yahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kubera amakosa afitanye isano no guteza umwuka mubi mu ikipe no kuyihungabanya.

Adil ku kibuga k'indege yerekeza muri Maroc

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2022 nibwo Adil yahagurutse ku kibuga cy'indege i Kanombe, aho yari kumwe n'umugore we ndetse n'umwana we.

Uyu mugabo w'imyaka 44 avuga ko nyuma yo kuganira n'abanyamategeko be basanze APR FC yaramuhagaritse mu buryo butemewe n'amategeko, ndetse bakaba biteguye kurega iyi kipe muri FIFA.

Tariki 02 Kanama 2019 nibwo APR FC yatangaje Adil Erradi Mohamed nk'umutoza wayo mukuru nyuma y'uko yari imaze iminsi itandukanye n'umunya-Serbia Zlatko Krmpotic.

Mu myaka itatu amaze mu Rwanda yatwayemo ibikombe bitaty byise nya shampiyona byakiniwe ndetse ashyiraho agahigo ko kumara imikino 50 ya shampiyona adatsindwa, gusa ananirwa kugeza APR FC mu matsinda y'imikino nyafurika.

Adil yahagurukanye n'umugore we