Ni inkuru y'incamugongo yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Werurwe 2022 ivuga ko Barame Aboubakar yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kibagabaga aho byatangajwe ko yazize uburwayi.
Amakuru avuga ko nta gihe kinini Barame yarwaye kuko bivugwa ko yari amaze iminsi ibiri gusa afashwe n’uburwayi, ahita ajyanwa kwa muganga ari naho yaguye.
Perezida w’ikipe ya Kigali Titans yari abereye umutoza yahaye amakuru ikinyamakuru cya ISIMBI dukesha iyi nkuru avuga ko Barama yari amaze igihe kinini arwaye ndetse bari baramusabye kubanza kujya kwivuza agakira neza akabona kugaruka mu kazi.
Yagize ati:"Nibyo yitabye Imana. Yari arwaye, yari amaze iminsi arwaye, mu minsi ishize ajya mu bitaro niho yaguye ntabwo baratubwira icyo yari arwaye, ukuri ni uko yari arwaye, turi no muri pre-season yari arwaye tugeza aho tumusaba y’uko yagenda akivuza agakira akanaruhuka akabona kugaruka mu kazi.
“Yitabye Imana uyu munsi rwose mu ma saa yine saa tanu. Yari arwariye mu bitaro bya Kibagabaga niho yaguye.”
Barame Aboubakar yakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Basketball igihe kirekire, akinira amakipe atandukanye arimo Espoir BBC yakiniye igihe kirekire na APR BBC.
Imana ihe iruhuko ridashira uyu mukinnyi witangiye igihugu akanatanga umusanzu mu iterambere ry’uyu mukino
Barame Aboubakar barame yitabye Imana
