Mu Rwanda umutoza yitabye Imana nyuma yo kwirukanwa

Mu Rwanda umutoza yitabye Imana nyuma yo kwirukanwa

 Jan 20, 2022 - 07:22

Umutoza witwa Mbonizanye Ferix wari wungirije Abdou Mbarushimana muri Bugesera FC yitabye Imana.

Nyuma y'uko umutoza Abdou Mbarushimana yirukanwe muri Bugesera FC akajyana n'abamufashaga gutoza, hamenyekanye inkuru y'akababaro ko uwari umwungiriza we yitabye Imana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, nibwo hamenyekanye inkuru y'akababaro ko Mbonizanye Felix uzwi nka Pablo azize Diabete yari amaranye igihe.

Uyu mutoza niwe wari wungirije Abdou Mbarushimana mbere y'uko birukanwa na Bugesera FC. 

Kuri uyu wa kabiri nibwo Bugesera FC yatangaje ko itandukanye n'uwari umutoza wayo Abdou Mbarushimana ndetse byatumye ajyana n'itsinda rye ry'abatoza nkuko bari bazanye bavuye muri AS Muhanga.

Umutoza Mbonizanye Ferix yitabye Imana(Image:Inyarwanda)