Imikino y'umunsi wa 18 wa shampiyona y'u Rwanda yakomeje kuri iki cyumweru, nyuma y'uko uyu munsi wa 18 watangiye ku wa gatandatu aho AS Kigali yatsinze Gorilla FC ibitego 2-0.
Kuri iki cyumweru hari hateganyijwe imikino itatu hamwe n'undi mukino wa Gicumbi FC na Espoir FC utarakinwe ku wa gatandatu.
Umukino w'umunsi wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo aho Police FC yari kwakira Kiyovu Sports saa 15:00, ariko uyu mukino watinze utangira saa 16:00 kubera ibisubizo bya Covid-19 byatinze kuza ndetse n'imvura yahaguye.
Ni umukino Kiyovu Sports yashakaga gutsinda ngo ibe ifashe umwanya wa mbere mu gihe ikipe ya APR FC yayirushaga amanota abiri itarakina na Etincelles mu mukino uraba kuri uyu wa mbere.
Ku rundi ruhande Police FC nayo yari ikeneye aya manota atatu dore ko igitutu gikomeje kuzamuka ku mutoza Frank Nuttal ukomeje kubona umusaruro utemeza abakunzi bayo.
Ni umukino watangiye amakipe yombi agaragaza ko yaje gushaka amanota atatu koko, akomeza kwatakana agenda ahusha uburyo imbere y'izamu.
Ndayishimiye Dominic ku ruhande rwa Police FC yaranzwe no guhusha cyane ibitego mu gice cya mbere, nk'aho ku munota wa 42 yahushije igitego ku mupira wari uzamuwe na Danny Usengimana.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ubundi mu gice cya kabiri Kiyovu Sports iza yahinduye ibintu. Byahumiye ku murari ubwo Muhozi Fred yinjiraga mu kibuga ubundi akayogoza uruhande rw'ibumoso rwariho myugariro wa Police FC witwa Iradukunda Eric Radu.
Kubera igitutu abatoza bombi bari bafite, ku munota wa 55' Frank Nuttal yeretswe ikarita y'umuhondo kubera gushyamirana na Haringingo Francis utoza Kiyovu Sports.
Muhozi Fred yakomeje kugora cyane Police FC mu gice cya kabiri ari nako anyuzamo akoza amaso y'abafana ba Kiyovu Sports. Ku munota wa 75 Muhozi yafashe Nsabimana Eric Zidane aramuroba, yiyongeza Muhadjir nawe aramuroba, Savio nawe aje ntiyamenya aho banyujije umupira, ubundi abafana bajya mu bicu.
Kiyovu Sports yakomeje kubona kona(Corner) nyinshi, mu minota y'inyongera nibwo iyi kipe yabonye kona ya 13. Muhozi Fred wateraga kona zose, umupira yawuhaye Serumogo Ali maze nawe awuzamura mu kavuyo kari kenshi imbere y'izamu rya Police FC.
Ngendahimana Eric wahoze mu ikipe ya Police FC niwe wahise atsinda igitego cyababaje abakunzi b'ikipe ya Police FC ariko bikaba ibyishimo ku ruhande rwa Kiyovu Sports.
Ikipe ya kiyovu Sports ihise ifata umwanya wa mbere aho irusha APR FC inota rimwe. Kiyovu Sports yahise igira amanota 38, ariko APR FC ntabwo irakina umukino w'umunsi wa 18.
Indi mikino yabaye:
Gicumbi FC 1-1 Espoir FC
Mukura Victory Sports 1-0 Marines FC
Rutsiro FC 2-1 Gasogi United
Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Kiyovu Sports yakuye amanota atatu kuri Police FC
