Kiyovu Sports yatsinze Mukura ikomeza guhumekera mu bitugu bya APR FC

Kiyovu Sports yatsinze Mukura ikomeza guhumekera mu bitugu bya APR FC

 Apr 24, 2022 - 11:14

Imikino y'umunsi wa 24 ya shampiyona yarangiye APR FC ikigeretse na Kiyovu, nyuma y'uko Kiyovu Sports itsinze Mukura yari yatezwe.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma y'umukino wari urangiye aho APR FC yari imaze gutsinda Marine FC igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Blaise Itangishaka yatsinze n'umunota umwe utaruzura.

Iyi yari inkuru itari nziza kuri Kiyovu Sports kuko yari ibizi ko nitakaza umukino haragumamo amanota ane hagati yayo na APR FC ubundi ibyiringiro byo gutwara igikombe cya shampiyona bikaba birayoyotse.

Ikipe ya Mukura Victory Sports yinjiye mu mukino mbere ya Kiyovu Sports yatangiye ihuzagurika, ariko byagera ku busatirizi bwa Mukura bagatakaza imipira ku buryo bworoshye ntacyo ibabyariye.

Ku munota wa 31 ikipe ya Kiyovu Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Muzamiru Mutyaba nyuma y'umupira Emmanuel Okwi yagaruye mu rubuga rw'amahina, Bigirimana Abedi akagerageza gushota ariko bikarangira Mutyaba ariwe ubonye uburyo bwiza bwo gushota umupira awohereza mu izamu ryari ririnzwe na Nicolas Sebwato wari wagarutse.

Mukura ntiyacitse intege kuko yakomeje gukina neza ndetse ku munota wa 41 Kubwimana Cedrick bakunze kwita Jay Polly yabonye uburyo aroba umuzamu Nzeyurwanda Djihad wari mu izamu rya Kiyovu Sports, ariko umupira wakuwemo na Nshimiyimana Ismael Pitchu utagiye mu izamu.

Mukura Victory Sports yatangiye igice cya kabiri nk'uko yatangiye igice cya mbere, aho yarimo igerageza kureba uko yakwishyura igitego ariko bigakomeza kwanga.

Mu minota icumi ya nyuma byahindutse  Kiyovu Sports nayo yataka Mukura cyane, mu gihe baryohewe bakora amakosa ku munota wa 87 Mukogotya Robert yisanga arebana n'umuzamu Nzeyurwanda Djihad ariko ananirwa gutsinda igitego cyo kwishyura umuzamu awukuramo.

Umukino warangiye ari igitego kimwe cya Kiyovu Sports ku busa bwa Mukura Victory Sports, bituma Kiyovu Sports igira amanota 53 irushwa inota rimwe na APR FC iri ku mwanya wa mbere.

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze