Umunyezamu w'ikipe ya Rayon Sports witwa Bashunga Abouba yatuniwe n'ikipe ya FC Setubal yo muri Portugal ngo akore igeragezwa muri iyi kipe.
Umuyobozi w’ikipe ya FC Setubal, Mario Jorge Leandro da Silva yandikiye Ambasaderi wa Portugal mu Rwanda (Ambasade iherereye muri Kenya) amumenyesha ko iyi kipe yatumiye umunyezamu Bashunga Abouba mu igeragezwa ry’iminsi 30 ishobora kurangira asinyishwa amasezerano y’akazi mu gihe yatsinda igeragezwa.
Uyu Bashunga yari amaze igihe atabonaga umwanya wo gukina muri Rayon Sports, ariko ubu arifuzwa bikomeye n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya gatatu muri Portugal.
Ikipe ya FC Setubal yifuza Bashunga ifite amateka akomeye, aho mu 1970 yegukanye igikombe gito cy’Isi cy’ama-Club ndetse yanegukanye ibikombe 4 muri Portugal.
Andi makuru ahari aravuga ko Rayon Sports yamaze kwemera guha uyu munyezamu urupapuro rumwemerera kwerekeza muri iyi kipe, ndetse n’ibyangombwa bimwe na bimwe uyu mukinnyi amaze kubibona, isaha n’isaha akaba yafata rutemikirere yerekeze muri Portugal.
Bashunga Abouba afite amasezerano nk’umukinnyi wa Rayon Sports ikimufitiye miliyoni 3 Frw ya Recruitment itamuhaye.
Ubutumire bwa Bashunga Abouba(Image:Inyarwanda)
Bashunga Abouba yatumiwe n'ikipe yo muri Portugal(Net-photo)
