Ishuri rya PSG ryo mu Rwanda U13 rimaze kwegukana igikombe mu irushanwa ry’amashuri y’umupira w’amaguru ya Paris Saint Germain ryaberaga mu Bufaransa nyuma yo gutsinda abavuye muri Brazil kuri penalti 7-6 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije1-1.
Abatarengeje imyaka 11 batwaye umwanya wa 4 batinzwe na USA. Academy ya PSG mu Rwanda ni ubwa mbere yari yitabiriye iyi mikino.
Kuri uyu wa mbere Tariki ya 23 Gicurasi 2022 , nibwo i Paris habaye umukino wa nyuma wahuza amarerero ya Paris Saint Germain ku isi yose, aho u Rwanda rwatsinze Brazil kuri Penaliti mu batarengeje imyaka 13, bahita batwara iki gikombe bitabiriye bwa mbere.