Academy ya PSG yo mu Rwanda yegukanye igikombe cy'isi muri U-13

Academy ya PSG yo mu Rwanda yegukanye igikombe cy'isi muri U-13

 May 23, 2022 - 10:50

Mu gikombe cy'isi cy'amarerero ya PSG kiri kubera mu Bufaransa, abatarengeje imyaka 13 bavuye mu Rwanda batsinze aba Brazil ku mukino wa nyuma.

Ishuri rya PSG ryo mu Rwanda U13 rimaze kwegukana igikombe mu irushanwa ry’amashuri y’umupira w’amaguru ya Paris Saint Germain ryaberaga mu Bufaransa nyuma yo gutsinda abavuye muri Brazil kuri penalti 7-6 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije1-1.

Abatarengeje imyaka 11 batwaye umwanya wa 4 batinzwe na USA. Academy ya PSG mu Rwanda ni ubwa mbere yari yitabiriye iyi mikino.

Kuri uyu wa mbere Tariki ya 23 Gicurasi 2022 , nibwo i Paris habaye umukino wa nyuma wahuza amarerero ya Paris Saint Germain ku isi yose, aho u Rwanda rwatsinze Brazil kuri Penaliti mu batarengeje imyaka 13, bahita batwara iki gikombe bitabiriye bwa mbere.