Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo habaye igikorwa cyo gutanga ibihembo bya The Choice awards ku bitwaye neza mu mwaka wa 2021 mu byiciro bitandukanye by'imyidagaduro harimo na siporo.
Ni ibihembo byari bitanzwe ku nshuro ya kabiri kuko bwa mbere byarebaga umwaka wa 2020. Icyo gihe ikiciro cya siporo nticyarimo ariko uyu mwaka nacyo cyatekerejweho.
Aha abakinnyi bagera kuri batanu nibo bari bahataniye igihembo cya Most valuable palyer aricyo cyari cyigenewe umukinnyi witwaye neza mu mwaka wa 2021 mu mikino itandukanye hano mu Rwanda.
Abakinnyi bari bahatanye ni Ernest Sugira ukina umupira w'amaguru, Yves Mutabazi ukina volleyball, Kenny Gasana ukina Basketball, Agahozo Alphonsine ukina umukino wo koga ndetse na Byiringiro Lague ukina umupira w'amaguru.
Byiringiro Lague ukinira ikipe ya APR FC wari waserutse mu ishati nziza y'umukara n'ipantaro y'ikoboyi, byarangiye ariwe wegukanye iki gihembo.
Lague ukinira ikipe ya APR FC yari ahataniye iki gihembo nyuma y'uko ari umwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bakina imikino itandukanye bahaye abanyarwanda ibyishimo mu mwaka wa 2021.
Usibye kandi kuba ari umwe mu bakinnyi ikipe ya APR FC igenderaho, muri uwo mwaka nibwo Byiringiro Lague yinjiye neza ndetse agahamya ibirenge mu ikipe y'igihugu Amavubi, ari nako aha ibyishimo abanyarwanda mu bihe bitandukanye.
Ibihe bikuru by'ingenzi byaranze Byiringiro Lague mu bihe byiza bye bya 2021.
Byiringiro Lague muri CHAN 2020
Iri ni irushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya gatandatu, rikaba ryaratangiye tariki 16 Mutarama 2021 rikarangira tariki 7 Gashyantare 2021, ariko ryitwa CHAN 2020 kuko ryagombaga kuba mu 2020 ariko kubera Covid-19 rishyirwa mu 2021.
U Rwanda rwari mu itsinda C ryarimo Morocco, Togo na Uganda, ndetse u Rwanda rubasha kuva muri iryo tsinda ari urwa kabiri nyuma ya Morocco yabaye iya mbere.
Umukino wa mbere Amavubi yakinnye na Uganda ntabwo Lague yawugaragayeho ndetse n'umukino wa kabiri ubwo Amavubi yakinaga na Morocco aho u Rwanda rwabashije kubona inota rimwe kuri iyi kipe byarangiye itwaye irushanwa.
Byiringiro Lague yigaragaje cyane ku mukino w'amateka ku banyarwanda wari uwa gatatu mu itsinda ubwo Amavubi yatsindaga Togo ibitego 3-2 agahita abona itike yo kujya muei kimwe cya kane. Igitego cya gatatu cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 66' cyasangaga bibiri bya Jacques Tuyisenge na Niyonzima Olivier.
Uyu mukino watumye abanyarwanda bava muri Guma mu rugo bakigaba mu mihanda bishimira intsinzi, wanatumye Sugira na Lague ari amazina agarukwaho cyane mu bitangazamakuru kubera uruhare bawugizemo.
Byiringiro Lague ku mukino w'Amavubi na Mozambique
Mu mikino yo gushaka itike y'igikomba cya Afurika giherutse kubera muri Cameroon, u Rwanda rwari mu itsinda F aho rwasoje ari urwa gatatu nyuma ya Cameroon, Cape Verde ndetse Mozambique ikaba iya nyuma.
Amavubi yasoje afite amanota atandatu mu gihe yatsinze umukino umwe gusa akanganya indi mikino itatu.
Umukino wabereye i Kigali tariki 24 Werurwe 2021, amavubi yabonye amanota atatu kubera igitego cy'ishoti rikomeye cyane Byiringiro Lague yarekuye ku munota wa 69'. Uyu ni undi mukino Byiringiro Lague yahaye ibyishimo abanyarwanda mu mwaka wa 2021.
Byiringiro Lague kandi yanatwaranye igikombe cya shampiyona na APR FC akinira mu mwaka wa 2021, aho iyi kipe yari ndakorwaho muri shampiyona y'u Rwanda harabuze uwayitsinda.
Aha niho harimo Mutabazi Yves ukina Volleyball, Kenny Gasana ukina Basketball, Sugira Ernest ukina umupira w'amaguru, Agahozo Alphonsine ukina umukino wo koga ndetse na Byiringiro Lague ukina umupira w'amaguru.
Ni igihembo cyegukanwe na Byiringiro Lague ukinira ikipe ya APR FC ndetse akanaba umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi, wari waserutse mu ishati ye nziza y'umukara ndetse n'ipantaro y'ikoboyi.
Ibi ibihembo byatangwaga ku nshuro ya kabiri, bikaba bitegurwa na ISIBO TV ibinyujije mu kiganiro cyayo The Choive live. N'ubwo ari inshuro ya kabiri ariko mu mwaka ushize ntabwo byarimo icyi cyiciro cyo guhemba umukinnyi wahize abandi mu mwaka .
Byiringiro Lague ukinira ikipe ya APR FC ahataniye iki gihembo nyuma y'uko ari umwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bakina imikino itandukanye bahaye abanyarwanda ibyishimo mu mwaka wa 2021.
Usibye kandi kuba ari umwe mu bakinnyi ikipe ya APR FC igenderaho, muri uwo mwaka nibwo Byiringiro Lague yinjiye neza ndetse agahamya ibirenge mu ikipe y'igihugu Amavubi, ari nako aha ibyishimo abanyarwanda mu bihe bitandukanye.
Ibihe bikuru by'ingenzi byaranze Byiringiro Lague mu bihe byiza bye bya 2021.
Byiringiro Lague muri CHAN 2020
Iri ni irushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya gatandatu, rikaba ryaratangiye tariki 16 Mutarama 2021 rikarangira tariki 7 Gashyantare 2021, ariko ryitwa CHAN 2020 kuko ryagombaga kuba mu 2020 ariko kubera Covid-19 rishyirwa mu 2021.
U Rwanda rwari mu itsinda C ryarimo Morocco, Togo na Uganda, ndetse u Rwanda rubasha kuva muri iryo tsinda ari urwa kabiri nyuma ya Morocco yabaye iya mbere.
Umukino wa mbere Amavubi yakinnye na Uganda ntabwo Lague yawugaragayeho ndetse n'umukino wa kabiri ubwo Amavubi yakinaga na Morocco aho u Rwanda rwabashije kubona inota rimwe kuri iyi kipe byarangiye itwaye irushanwa.
Byiringiro Lague yigaragaje cyane ku mukino w'amateka ku banyarwanda wari uwa gatatu mu itsinda ubwo Amavubi yatsindaga Togo ibitego 3-2 agahita abona itike yo kujya muei kimwe cya kane. Igitego cya gatatu cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 66' cyasangaga bibiri bya Jacques Tuyisenge na Niyonzima Olivier.
Uyu mukino watumye abanyarwanda bava muri Guma mu rugo bakigaba mu mihanda bishimira intsinzi, wanatumye Sugira na Lague ari amazina agarukwaho cyane mu bitangazamakuru kubera uruhare bawugizemo.
Byiringiro Lague ku mukino w'Amavubi na Mozambique
Mu mikino yo gushaka itike y'igikomba cya Afurika giherutse kubera muri Cameroon, u Rwanda rwari mu itsinda F aho rwasoje ari urwa gatatu nyuma ya Cameroon, Cape Verde ndetse Mozambique ikaba iya nyuma.
Amavubi yasoje afite amanota atandatu mu gihe yatsinze umukino umwe gusa akanganya indi mikino itatu.
Umukino wabereye i Kigali tariki 24 Werurwe 2021, amavubi yabonye amanota atatu kubera igitego cy'ishoti rikomeye cyane Byiringiro Lague yarekuye ku munota wa 69'. Uyu ni undi mukino Byiringiro Lague yahaye ibyishimo abanyarwanda mu mwaka wa 2021.
Byiringiro Lague kandi yanatwaranye igikombe cya shampiyona na APR FC akinira mu mwaka wa 2021, aho iyi kipe yari ndakorwaho muri shampiyona y'u Rwanda harabuze uwayitsinda.
Byiringiro Lague niwe wegukanye igihembo cya Most valuable player(The choice-stock)