Undi mukinnyi mu Bwongereza yemeje ko ari umutinganyi

Undi mukinnyi mu Bwongereza yemeje ko ari umutinganyi

 May 16, 2022 - 13:19

Rutahizamu w'umwongereza Jake Daniels yemeje ko ari umutinganyi, nyuma y'iminsi inkuru zigiye hanze ko mu Bwongereza hari umukinnyi wenda gutangaza ko ari umutinganyi.

Jake Daniels ukinira ikipe ya Blackpool mu kiciro cya kabiri mu Bufaransa yagiye ahagaragara avuga ko arambiwe kubaho yihisha, yemeza ko ari umutinganyi.

Jake Daniels w'imyaka 17 yabaye umukinnyi wa mbere ugikina w'umwongereza wemeje ko ari umutinganyi kuva mu 1990 ubwo Justin Fashanu wakiniraga Notingham Forest nawe yemeraga ko ari umutinganyi.

Justin Fashanu yemeje ko ari umutinganyi mu 1990(Image:Getty)

Mu magambo ye aganira na Sky sports, Jake Daniels yagize ati:"Iki ni igihe kiza cyo kubikora. Ndumva niteguye kubwira abantu inkuru yange. Nshaka ko abantu bamenya nge wa nyawe.

"Maze igihe kinini ntekereza ku kuntu nshaka kubikora, n'igihe nshaka kubikora. Ndabizi ko iki aricyo gihe.

"Niteguye kuba nge ubwange, nkabohoka ndetse nkumva binteye ishema."

Jake Daniels wa Blackpool yemeje ko ari umutinganyi(Net-photo)

Uyu rutahizamu ukiri muto avuga ko atagishaka kubaho ubuzima bw'ikinyoma kandi abizi ko ari umutinganyi kuva akiri muto cyane.

Jake Daniel yakomeje ati:"Sinavuga itariki neza, ariko nari mfite imyaka nk'itanu cyangwa itandatu ubwo namenyaga ko ndi umutinganyi. Byari igihe kire kire mbaho mbeshya.

"Kuri iyo myaka ntabwo utekereza ko umupira w'amaguru no kuba umutinganyi bitavangwa. Utekereza gusa ko umunsi umwe nukura uzabona umukobwa mukundana ugahindura, ibintu byose bikagenda neza. 

"Ariko iyo ukuze umenya ko udashobora guhindura. Ntabwo ari uko bigenda."

Undi mukinnyi uherutse kwemeza ko ari umutinganyi ni Josh Cavallo w'imyaka 22 ukinira Adelaide United yo muri Australia, ndetse aherutse no kugaragaza ubwoba bwo kujya mu gikombe cy'isi kizabera muri Qatar kuko ashobora kugirirwa nabi kuko aba-islam batemera abantu baryamana bahuje ibitsina.