Niwe mukinnyi ukize kurusha abandi ku isi ariko ubu ari kwigurisha

Niwe mukinnyi ukize kurusha abandi ku isi ariko ubu ari kwigurisha

 Dec 23, 2021 - 06:28

Faiq Bolkiah umukinnyi ukize kurenza umuherwe wa Chelsea Roman Abramovic, ubu nta kipe afite.

Faiq Jefri Bolkiah ni umunya-America w'inyaka 23 ukina hagati mu kibuga akaba ariwe mukinnyi w'umupira w'amaguru ukize ku isi no kurusha Messi na Cristiano bareberwaho na benshi.

Faiq yamenyekanye cyane ubwo yasinyaga mu bato ba Southampton yo mu Bwongereza mu 2009, yaje kwerekeza muri Arsenal na Chelsea mbere y'uko asinya imyaka itatu mu 2016.

Uyu musore ava mu muryango wa the Bruneian Royal Family ndetse akaba umwishywa wa Sultan  Brunei. Uyu musore amakuru avuga ko afite amafaranga agera kuri miliyari 13.7 z'amapawundi mu gihe umuherwa wa Chelsea afite miriyali 10 z'amapawundi.

Mu mpeshyi ishize ikipe ya Leicester City yamurekuye adakinnye umukino n'umwe yerekeza mu ikipe ya Maritimo yo muri Portugal ariko nayo yayivuyemo nta gitego ndetse nta n'umukino akinnye.

Ikipe ya Maritimo iri ku mwanya wa 10 mu makipe 18 akina shampiyona y'ikiciro cya mbere muri Portugal, yatangaje ko yatandukanye n'uyu musore.

Maritimo yagize iti:"Twamaze kumvikana na Faiq Bolkiah guhagarika amasezerano ye.

"Dushimiye uyu mukinnyi imbaraga n'ishyaka yagaragaje muri iyi kipe kandi mu by'ukuri tumwifurije ibyishimo mu kazi ke."

Iyi kipe ntiyigeze itanga impamvu ya nyayo batandukanye n'uyu musore gusa arinze avamo adakinnye umukino n'umwe mu ikipe nkuru n'ubwo yakinnye imikino ibiri mu ikipe ya kabiri.

Gusa Faiq ntaragira icyo avuga ku kuba yaratandukanye n'ikipe ye. Uyumusore umwaka ushize yashyize ifoto ku mbuga ze nkoranyambaga yahuye n'umwamikazi w'Ubwongereza Elizabeth.

Ntibizwi neza niba uyu musore udakomeje guhirwa azakomeza gushaka indi kipe cyangwa ashobora kumanika inkweto ku myaka ye abenshi babona ko ari micye.

Papa wa Faiq witwa Jefri ni umuvandimwe wa tycoon Hassanal bituma Faiq ajya mu muryango w'abaherwe wa Brunei ndetse akaba umwe mu bazungura ba Sultan.

Bikomeza kuvugwa ko Jefri yaba atunze imodoka ibihumbi 2,300 ziganjemo izihenze cyane za Bentley, Ferrari na Rolls-Royce.

Uyu musore ukunze gukoresha amafaranga ku bintu bihenze, ku isabukuru ye y'imyaka irindwi yaririmbiwe na Nyakwigendera Michael Jackson aho yamwishyuye miliyoni 12 n'igice z'amapawundi.

Umukinnyi bakinanye mu ikipe ya Chelsea witwa Ruben Sammut avuga ko Faiq aba ari umukinnyi uciye bugufi mu rwambariro kurenza uko abantu bakeka ko atakwiyoroshya.

Ruben yabwiye ikinyamakuru the Athletic ati:"Ntago wari kwigera utekereza ko yari icyo aricyo.

"Twajyaga dukina nawe. Ntitwigeze tumenya uwo yariwe kandi muri Chelsea nta n'umwe wari uzi amateka ye."

Uyu musore ubu nta kipe afite ibyo bakunze kwita "free agent". Hakomeje kwibazwa niba azashaka indi kipe cyangwa ashobora guhagarika gukina umupira dore ko atahiriwe n'ikibuga.

Faiq Bolkiah yakiniye Leicester City(Image: The Mirror)

Faiq yanyuze mu bato ba Chelsea(Image:Daily mail)

Faiq avuye muri Maritimo adakinnyemo n'umukino umwe(Image:AS)

Ifoto y'umwamikazi Elizabeth na Faiq