Rayon Sport yananiwe kwikura i Gicumbi ku munsi wa 11 wa shampiyona y'u Rwanda

Rayon Sport yananiwe kwikura i Gicumbi ku munsi wa 11 wa shampiyona y'u Rwanda

 Dec 28, 2021 - 13:22

Gicumbi yihagazeho imbere ya Rayon Sport banganya ubusa ku busa.

Kuri uyu wa kabiri hari hakomeje shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda ariyo Primus National League yari igeze ku munsi wayo wa 11.

Mu mikino itatu yari iteganyijwe, abakunzi benshi ba ruhago bari berekeje amaso i Gicumbi aho Gicumbi FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sport ifite abakunzi batari bake hano mu Rwanda.

Imikino yose yatangiye ku isaha ya saa kenda, abasore ba Uwayezu jean Fidele bari barahiriye gukura amanota atatu i Gicumbi bagasoza umwaka bameze neza dore ko baherutse kumusezeranya gutwara igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka.

Gusa siko byabagendekeye kuko mu mukino waberaga mu majyaruguru amakipe yombi yasoje iminota 90 nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry'iyindi bikarangira ari ubusa ku busa.

Rayon Sport yiyongereyeho inota rimwe ku manota 18 yari ifite igira amanota 19 atuma iguma ku mwanya wa gatatu aho irushwa inota rimwe na APR FC iri ku mwanya wa kabiri, ndetse ikarushwa amanota ane na Kiyovu iri ku mwanya wa mbere ariko itarakina umunsi wa 11.

Naho Gicumbi FC yo ikaba iri ku mwanya wa 11 aho ifite amanota icumi yose ikaba irusha Bugesera inota rimwe.

Ku rundi ruhande Marine y'i Rubavu yatsindaga Etoile de L'Est ibitego 2-1 ndetse Musanze inganya na Etincelles igitego kimwe kuri kimwe.

Kuri uyu wa Gatatu haraba indi mikino itatu aho APR FC yakira Espoir saa 12:30, Bugesera yakire Kiyovu saa 15:00 naho Police FC yakire Gasogi United saa 15:00.

Rayon Sport yananiwe gutsinda Gicumbi FC(Image:Rayon sport instagram)