Juventus yitambitse Arsenal kuri rutahizamu uca impaka ishaka

Juventus yitambitse Arsenal kuri rutahizamu uca impaka ishaka

 Jan 21, 2022 - 10:47

Ikipe ya Juventus yiteguye gutanga umukinnyi ikanongeraho amafaranga kugira ngo ibona Dusan Vlahovic ukinira Fiorentina.

Ikipe ya Arsenal niyo imaze iminsi ivugwaho ko yifuza rutahizamu wa Fiorentina witwa Dusan Vlahovic dore ko yifuzwa na benshi.

Kuri ubu ikipe ya Juventus biravugwa ko ariyo iri imbere mu makipe ashobora kwegukana uyu Dusan Vlahovic, dore ko byagiye binavugwa ko ariho hantu yakwishimira kujya.

Ikinyamakuru La Gazetta dello Sport cyandikira mu Butariyani, kiratangaza ko Juventus igiye gutanga umukinnyi wayo witwa Dejan Kulusevski ndetse ikongeraho miriyoni 29 z'amapawundi kugira ngo ihigike Arsenal mu rugamba rwo kurwanira Dusan Vlahovic.

Isoko ry'igura n'igurisha riraza gufungwa mu minsi icumi iri imbere. Ikipe ya Fiorentina igomba kuba yafashe umwanzuro niba iragurisha Dusan Vlahovic cyangwa igategereza mu mpeshyi.

Gusa mu mpeshyi, ikipe ya Fiorentina ishobora guhomba ikamugurisha amafaranga make kuko azaba asigaranye amezi 18 ku masezerano afite kugeza ubu.

Amakuru menshi yagiye yandikwa n'ibinyamakuru byo mu Butariyani avuga ko uyu musore yagakwiye kuba yaragurishijwe muri Arsenal, ariko ngo yarabyanze kuko ashaka kujya muri Juventus.

Arsenal yari yatanze miriyoni 50 z'amapawundi ndetse yongeraho Lucas Torreira watijwe muri iyi kipe ya Fiorentina ndetse bivugwa ko Fiorentina yari kubyemera ariko ikibazo kikaba uyu munya-Serbia udashaka kujya kwa Mikel Arteta.

Ku myaka 21 yonyine, Dusan Vlahovic ni rutahizamu uri gukanga amakipe menshi i Burayi ariko nyuma yo kwanga kongera amasezerano Fiorentina igomba kureba uko yamugurisha hakiri kare.

Dusan Vlahovic yabaye umukinnyi wa kane ubashije gutsinda ibitego 30 muri Serie A mu mwaka umwe ari munsi y'imyaka 22. Abandi babikoze ni Meazza wabikoze mu 1930, Borel wabikoze mu 1933 na Angelillo wabikoze mu 1958.

Juventus irashaka Dusan Vlahovic wifuzwa cyane na Arsenal(Image:The mirror)

Juventus irashaka gutanga Kulusevski(Net-photo)