Kiyovu Sports na AS Kigali zongeye guta amanota ku munsi wa munani wa shampiyona

Kiyovu Sports na AS Kigali zongeye guta amanota ku munsi wa munani wa shampiyona

 Nov 6, 2022 - 14:13

Kiyovu Sports yananiwe gutsinda ngo ifate umwanya wa mbere, mu gihe AS Kigali yanganyije umukino wa kabiri yikurikiranya.

Imikino y'umunsi wa munani wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, ukaba yabaye nyuma y'umukino wa mbere aho Rayon Sports yatsinze Sunrise 1-0 ku wa Gatanu.

Kuri uyu munsi hari hateganyijwe imikino itanu ariko imikino ine niyo yatangiye saa 15:00 mu gihe undi mukino uteganyijwe saa 18:30.

Ikipe ya Kiyovu Sports yashakaga kwisubiza umwanya wa mbere yari yerekeje i Rubavu gusura Rutsiro FC. Muri uyu mukino Kiyovu Sports yabonye ibitego bibiri mu gice cya mbere.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Elisa Ssekisambu ku munota wa 34, mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 45 byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka Kiyovu Sports iyoboye ku bitego bibiri ku busa bwa Rutsiro FC.

Igice cya kabiri cyaje gitandukanye n'igice cya mbere kuko Rutsiro FC yabashije kwishyura ibitego bibiri byose yari yatsinzwe. Igitego cya mbere cya Rutsiro FC cyatsinzwe na Olivier Bwira Bandu ku munota wa 75, maze ku munota wa 90 Watanga Shukuru atsinda igitego cya kabiri.

Indi mikino itatu yabereye rimwe n'uyu, AS Kigali yanganyije na Bugesera FC ubusa ku busa, Espoir FC inganya na Gasogi United 1-1 mu gihe Rwamagana City nayo yanganyije na Etincelles 1-1.

Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa kabiri